Icyamamare muri muzika Diamond Platnumz yisobanuye kubafana be , impamvu atajyanye umwana we Dlyan babyaranye na Hamissa Mobetto mu Rwanda , aho yaherekejwee n’abandi bana yabyaranye na Zari ndetse na Tanasha , uyu muhanzi yasobanuye ko impamvu yabiteye byose ari uko uyu mwana yarafite amasomo ko bitari ngombwa ko amuvana mu ishuri .
Ni ibyingenzi ko uyu muhanzi yemera ko afite abana bane kubagore batandukanye mugihe abantu bamwe bibazaga niba Dlyan impamvu yamusize ari ukubera ko atamwemera nk’umwana we. Diamond Platnumz yakuyeho urijijo kubatekereza ibi byose.
Nyuma yibi byose bivugwa haje kumvikana indi nkuru iri guca ibintu kumbugankoranyambaga aho umuhanzi Diamond Pltanumz ari murukundo n’umuhanzikazi Zuchu ndetse yanamusabye ko amubyarira umwana .
Ibi byabaye ko ubwo umuhanzi Diamond yarari kurubyiniro ubwo habaga igitaramo cyateguwe na wasafi mu gace ka Kahama maze uyu muhanzi amaze kuririmba indirimbo “Mtasubiri Sana,” yahindukije amaso abaza Zuchu ati:” Ese urankunda …Uzampa umwana”.
Aba bombi ntibigeze bagira ipfunwe imbere y’abafana babo ahubwo bahise bahoberana ubundi barasomana, murwego rwo kwemeza ko bari murukundo.ibi byabaye nyuma y’igihe kirekire bihwihwiswa ko aba bombi bari murukundo ariko ntihagire ikintu na kimwe batangaza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umubyeyi wa Zuchu , umuhanzikazi w’indirimbo za Taarabu Khadijz Kopa , abajijwe niba yaba azi amakuru y’urukundo ruri hagati yaba bombi , yagize ati :”Umubano waba bombi ntawo nzi , sinzi niba bari murukundo kuko ntacyo umukobwa wange yambwiye , birashoboka ko abafana babo baba bifuza ko baba umwe ndetse bakaba ababyeyi gusa nge nta makuru mfite .”