Diamond Platnumz nawe yaguze imodoka nshya ya milliyoni 12 nyuma ya Range Rover ya Zari.

Bimeze nkaho Diamond Platnumz akurikirana cyane byahafi iby’Uwahoze ari mugorewe Zari Hassan uherutse kugura Imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ranger Rover 2017 dore ko yagiguze asanga miliyoni 10 z’Amashilingi  ya Kenya. Iyi modoka Zari yayiguze nyuma yo gutandukana na Diamond.

Mugambo yavuze Zari yagize ati :”Mwaramutse neza nshuti zanjye namenye umwaka ushize? Nashakaga kugura iyi modoka  kuko nakoraga cyane  nyifite k’umutima, nabyutse amajoro ndetse kandi ndanayarara, byose kwari ukugirango  nzabashe kwiyitaho njyewe n’umuryango wanjye. Iyi modoka narayikoreye narayishyuye kandi nta muterankunga  mfite  ndetse kandi ntaninguzanyo rwose.

Zari hassan n’imodoka ye nshya aherutse kwiyishyurira.

Diamond Platnumz  kubwibyo nawe yahisemo kugura indi modoka mu rwego rwo kwiyitaho  nkuko twabitangarijwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya  byakomoje cyane kuri uyu muhanzi wahisemo nawe gutumizaho imodoka nziza yo mubwoko bwa  Land cruiser V8 200 series izamutwara akabakaba miliyoni 12 z’Amashilingi  ya Kenya.

Imodoka ya Diamond

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma