Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz hamwe n’uwahoze ari umukunzi we, Zuchu, bakomeje kugaragaza ubudasa mu muziki, bityo bagakundwa bikomeye n’abafana bo muri Kenya. Indirimbo zabo ziri ku isonga mu zikunzwe cyane muri iki gihugu, aho Diamond Platnumz aza ku mwanya wa mbere, naho Zuchu akaza ku mwanya wa gatanu mu bahanzi bakurikirwa cyane.
Ibi bibaye nyuma y’aho aba bombi batangaje ku mugaragaro, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ko urukundo rwabo rwahagaritswe. Nubwo batandukanye nk’abakundanye, bagaragarije abafana babo ko bazakomeza gukorana imishinga y’umuziki n’ibindi bikorwa bibahuza, ariko urukundo rwabo rukaba rwahagaze.
Kuri ubu, Diamond Platnumz yongeye kwerekana ko ari umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, aho yaraye akoze igitaramo cy’amateka mu birori bya CAF Awards byabaye ejo. Iki gitaramo cyagaragaje ubuhanga n’imbaraga by’uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi.
Diamond Platnumz na Zuchu bakomeje kwerekana ko umuziki wabo utagira imipaka, bakaba basigaye ari ibyamamare bikomeye mu gihugu cya Kenya n’ahandi muri Afurika.