Umuyobozi mukuru w’impuzamashyaka ya Alliance Fleuve Congo (AFC) irimo M23 na Twirwaneho, Corneille Nangaa, yatangaje ko buri Munye-Congo wese afatwa nk’umunyamuryango w’iri huriro. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wigenga w’Umunyekongo, Steve Wembi.
Mu magambo ye, Nangaa yagize ati: “Niba utabizi, Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23.”
Yahise yongeraho ko impinduka zatangiye kandi ziri gukomeza kwiyongera, ku buryo ngo nta Munyekongo utari gutegereza ihuriro AFC/M23.
Yemeza ko inkunga iri huriro rihabwa n’abaturage ikomeza kwiyongera, aho avuga ko uhereye i Bujimai kugeza i Lubumbashi no muri Kisangani hose abaturage bategereje ko AFC/M23 igera aho bari.
Nangaa ashimangira ko AFC yagaruye ituze mu mujyi wa Goma, wari warazahajwe n’umutekano muke.
Avuga ko mu gihe cy’amezi atatu gusa, bageze ku musaruro utangaje ugereranyije n’uko uyu mujyi wari umeze mu myaka itanu ishize.
Ati: “Ubu abantu barasinzira mu mahoro, barajya no mu tubyiniro. Ubuzima bwaragarutse.”
Ariko nanone yagaragaje impungenge ku mibereho y’abaturage bo mu mijyi ya Goma na Bukavu, aho ibikorwa bya banki byahagaritswe na Leta ya Kinshasa ubwo ingabo za AFC/M23 zari zimaze gufata ibi bice.
Nangaa avuga ko icyo gikorwa atari igice cy’intambara nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ko ari icyaha cy’intambara.
Yagize ati: “Isi yose ikwiye kumenya ko guhagarika amafaranga y’abaturage bo muri Kivu atari uburyo bwo kurwana, ahubwo ari icyaha gikomeye gikorwa mu gihe cy’intambara.”
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’izo ngamba za Leta, AFC/M23 yatangije ikigega cy’imari kigenewe abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, aho bashobora kubitsa, kubikuza ndetse no gufata inguzanyo.