Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, Corneille Nangaa, uyobora ihuriro AFC/M23, yatangaje ko ibikorwa byabo byo kurwana bizakomeza nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda byari biherutse gusinya amasezerano y’amahame y’ubufatanye i Washington.
Yagize ati: “Icyifuzo cy’abaturage b’Abanyekongo kigomba kubahwa. Impamvu batifuza kumva ijambo ‘guhagarika intambara’ si uko bashaka urugomo, ahubwo ni uko badashaka Félix Tshisekedi ku butegetsi.”
Nangaa yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butinya amagambo amwe, burimo nk’”imishyikirano”, ndetse n’ibijyanye no kuva cyangwa kwimuka mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu. Yagize ati: “Iyo uvuzemo amagambo nk’ayo, ubutegetsi burarakara.”
Muri icyo kiganiro, Nangaa, wari wambaye ikoti risimbura umwambaro wa gisirikare, yagereranyije Perezida Tshisekedi na Yona wo muri Bibiliya. Yavuze ko nka Yona yateje umuhengeri, Tshisekedi na we ari nyirabayazana w’intambara.
Ati:“Umunsi Tshisekedi azavanwa ku butegetsi, ni bwo amahoro azashoboka. Ni we Yona wa DRC. Tuzamukuraho, intambara ihagarare.” Ibi Nangaa yabivuze mu gihe AFC/M23 iherutse guhura n’intumwa za Guverinoma ya DRC mu biganiro bya mbere byabereye muri Qatar, bikaba byarashimwe na benshi nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.