Sunday, December 29, 2024
Sunday, December 29, 2024
spot_img
HomePolitikeCorneille Nangaa yageze muri RD-Congo »Reba agace arimo nicyo yasabye abaturage

Corneille Nangaa yageze muri RD-Congo »Reba agace arimo nicyo yasabye abaturage

Corneille Nangaa yashyize umukono ku itangazo rihamagarira abanyekongo kuba umwe no kugira ubafatanye kugushaka icyazana amahoro muri RDC; Umukono wa Nangaa ugaragaza ko yaba ari i Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iri kandi ni tangazo rya mbere Nangaa, ashyizeho umukono agaragaza ko ari muri RDC. Itangazo yashyizeho umukono riravuga ko AFC irahamagarira, imitwe ya politike yose ikorera k’u butaka bwa RDC, za Sosiyete sivile, urubyiruko, abagore ndetse n’Abanyekongo bose bari mu mahanga, gushishikara, mu bikorwa bigamije gushiraho iherezo ubutegetsi, bwa perezida Félix Tshisekedi.

Iri tangazo rikomeza kandi rigira riti: “Turanashishikariza, abanyekongo kuba umwe no kugira ngo dushake icyazana amahoro muri RDC.”

Muri iri itangazo Nangaa asoza agira ati: “Turashaka, i Gihugu, gifite ubwumvikane, kwizerana no kurangwa n’umuco mwiza.”

Corneille Nangaa  yanditse iri tangazo  mu gihe leta ya Kinshasa, ishinjwa na M23 kongera kugaba ibitero bakoresheje i ndege z’intambara zo mubwoko bwa Sukhoï-25, aho byanavuzwe ko biriya bitero byasize bihitanye abasivile muri Karuba.  Byavuzwe ko hapfuye abantu 5, abandi benshi barakomereka harimo n’aba buriwe irengero. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights