Congo: Mugihe habarurwa ibyavuye mu matora, Umuyoboro wa interineti wahagaritswe mugihe kitwazwi >>>Inkuru irambuye

Itumanaho rya interineti ryahagaritswe, ibi ngo byakozwe kumpavu bwite za Leta muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo ibi bibaye y’umunsi wa mbere habaye Amatora  rusange y’Umukuru w’igihugu.

Amakuru aturuka ku banyamakuru bari i Kinshasa avuga ko  Abashyigikiye umukandida utavuga rumwe na Leta ya Congo, Martin Fayulu, nibo batangaje ko Leta yahagaritse interineti kumpamvu zuko badashaka ko abaturage bahererekana amajwi y’Ibyavuye mu matora , kuko ngo byakwerekana neza intsinzi yuyu mukandida.

Mubutumwa yohererejwe n’ikigo gitanga interineti muri Congo “Global” cyagize giti: “Mukiriya wacu tubitegetswe na Leta itumanaho rya interinti ryahagaritswe mugihe kitazwi.”

Uhagarariye ikigo cya Vodacom muri Congo nawe yemeje ibi,abwira abanyamakuru ko ari Leta yasabye guhagarika interineti.

Abafite imirongo ya Airtel na Vodacom ntibashobora kubona amakuru i Goma na Beni mu ntara ya Kivu ya ruguru, ku birometero 2000 uvuye ku mugwa mukuru Kinshasa.ndetse na  Whatsapp byari byahagaze i Lubumbashi ku bakoresha Vodacom.

Vodacom, Airtel na Orange nibyo bigo bikuru bikoreshwa kuri telefone ngendanwa muri Repubulika iharanira Demokrasi ya  Congo.

Umunyamabanga mukuru w’inama y’abasenyeri “Conférence des évêques” (Cenco) yavuze ati: “Mbababajwe no kwumva ko interineti yaciwe mbere y’uko ninjira muri iyi Nzu.

Uwo munyamabanga niwe aherutse gutanga icyegeranyo cy’ukuntu amatora yagenze muri rusange, ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika.Iryo tumanako ricitse mu gihe imibare y’Amajwi  yari yatangiye kwoherezwa kuri Twitter