“Urugendo turwanya ubuzima buhenze” , uru rugendo rukaba rwakorewe iKinshasa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 aho abaturage bari baherekejwe na Polisi .uru rugendo rwari rwemewe,Iyi myigaragambyo ikaba ibaye mugihe muri iki gihugu habura gusa amezi atandatu maze bakihitiramo perezida uzayobora Kongo.
Abagize ishyaka ritandukanye n’iriri kubutegetsi ryateranyije abaturage kuri uyu munsi muri karitsiye zizwi i Kinshasa maze bakora urugendo bamagana ubuzima barimo buhenze , uru rugendo nta muntu n’umwe wagombaga kurukomekeramo.
Umubare mwinshi w’abana bagiye ahitwa i Kianza akarere gakomeye gaherereye mu mujyi rwagati wa Kongo , isaha imwe mbere y’aho .Bagendaga bavuga bati :”Ubuzima ntibugishoboka , murebe uburyo ingano y’umugati yagabanyijwe .Turasaba impinduka ku gihugu cyacu , impinduka zisanzwe.”Ibi byatangajwe na Bindanda Bilisi umubyeyi w’abana batandatu.
Aba polisi basaga icumi babiroshyemo maze babarasamo ibyuka biryana , abantu bamwe barakomereka basaga icumi.
Minisitiri wo muri Kongo ushinzwe uburenganzira bwa muntu akaba yanenze aba ba polisi bahutaje abantu , aho avuga ko uku kwigaragambya kwari kurimo n’abana , hatari gusukwamo ibyuka mu baturage .Tugiye gukora iperereza tumenye ababikoze maze bashyikirizwe ubutabera.
Iyi myigaragambyo ikaba yateguwe na Martin Fayulu uhagarariye ishayaka rirengera abaturage ndetse n’iterambere akaba mu matora ya 2018 atarabashije kuyatsinda ariko wemeza ko azongera kwiyamamaza , yarafatanyije na Moïse Katumbi uhagarariye ishyaka ry’aba repuburike hamwe n’uwahoze ari minisitiri w’intebe Augustin Matata ndetse na depute Delly Sesanga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru , abateguye iyi myigaragambyo batangaje ko abantu babiri bakomeretse kuburyo bukomeye aho bari hagati y’ubuzima n’urupfu . Bongera gutangaza iyindi myigaragambyo iteguwe ku wakane utaha izabera ku kicaro cya komisiyo y’amatora muri Kongo .