Ku mugoroba wo ku cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza 2023, nibwo icyamamare muri sinema, Shia LaBeouf yakiriwe muri Kiliziya Gatolika ndetse anahabwa Isakaramentu ry’Ugukomezwa.
Ibirori byo kwakira isakaramentu ry’Ugukomeza kwa Shia LaBeouf [wamamaye muri sinema zikinirwa muri Hollywood] byabereye kuri Paruwasi ya Old Mission Santa Inés muri Leta ya Kaliforuniya biyoborwa na Myr Robert Barron, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Winona-Rochester iherereye muri Leta ya Minnesota.
Iby’iyi nkuru byatangajwe ku wa kabiri, tariki ya 2 Mutarama 2023, mu butumwa bwanyujijwe kuri facebook y’umuryango w’Abafaransiskani, mu Burengerazuba bwa Amerika (Capuchin Franciscans)
Ubutumwa bwagiraga buti “Twishimiye gutangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize, inshuti yacu Shia LaBeouf yakiriwe byuzuye muri Kiliziya kubw’Isakaramentu ry’Ugukomezwa yahawe.”
Ku wa gatatu, nibwo Furere Alexander Rodriguez [wabaye umubyeyi wa Batisimu wa LaBeouf] yatangarije Catholic News Agency ko uyu mukinnyi wa Filimi yifuza kuzaba Diyakoni mu gihe kizaza.
Rodriguez yavuze ko LaBeouf yatangiye kwishimira igitekerezo cyo kuba Diyakoni muri filime aheruka gukora yitwa “Padre Pio.” Muri iyo filime, LaBeouf yakinnye yitiriwe Mutagatifu Pio wa Pietrelcina naho Rodriguez yakinnye nk’umufurere.
Rodriguez yagize ati “Yahise avuga ati:” Ndashaka kuba umudiyakoni, “kandi n’ubu aracyabyiyumvamo.”
Paruwasi Old Mission Santa Inés [ari ho LaBeouf yakomerejwe] ni nayo LaBeouf yitorejemo uko yakinnye muri filime “Padre Pio”.
Mu kiganiro cy’iminota 80 yagiranye n’Ikinyamakuru Barron, muri Kanama 2023, LaBeouf w’imyaka 37, yahishuye ko gukina muri filime Padre Pio byatumye akunda imyemerere n’imyizerere ya Kiliziya Gatolika.
Muri icyo kiganiro, yavuze ko yari umuntu utazi Imana (umupagani [agnostic]) mbere yo kumenya Imana.
N’ubwo yabaye ikirangirire muri filime zakunzwe cyane nka “Transformers,” “Fury,” “Indiana Jones and the Kingdom of the Crystal Skull,” na “Holes,” ubuzima bwa LaBeouf bwigeze kuba buri mu kangaratete cyane ko yagiye agongana n’amategeko inshuro nyinshi.
Ikirego cya vuba, ni icy’uwari umukunzi we umurega kumukorera ihohoterwa ryo ku mubiri.
LaBeouf yakomeje abwira Barron ko ibibazo birimo gutandukana na nyina [kubera gusubira inyuma ku bwamamare bwe] biri mu byatumye agera aho yumva yanze kubaho akumva adakeneye kuba ku isi.
LaBeouf mu kiganiro na Barron akomeza avuga ko kuri ubu yemera ko Imana yakoresheje ubushake bwayo mu kuzura umwuga we wa sinema kugira ngo imushyire mu nzira yo gukira no kuronka amahoro.
Avuga ko yahindutse byuzuye ubwo yemererwaga gukina filime ya Abel Ferrara “Padre Pio.”
Uyu mukinnyi yamaranye umwanya utari muto n’abafaratiri b’Abafransisikani muri Old Mission Santa Inés kugira ngo yitegure urwo ruhare yari kuzakina muri filime, ari nabyo byatumye arushaho kugira amatsiko y’ukwizera kwa Padre Pio. Ibi byatumye atangira kwinjira byimbitse mu bikorwa n’inyandiko z’abanditsi b’Abagatolika.
Abajijwe igikurikira kuri LaBeouf, Umubyeyi we wa Batisimu Furere Rodriguez yavuze ko “icyo ashyira imbere” ari ukwita ku mukobwa we ‘Isabel’ ufite umwaka umwe. Kuri ubu LaBeouf arimo gukora film ivuga ku iyicwa rya Perezida John F. Kennedy wishwe mu 1963.