CECAFA KAGAME CUP: Manzi Thierry ahesheje Intsinzi ikipe ya APR FC

Uyu munsi nibwo hatangiye irushanwa rya CECAFA ry’itiriwe Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda PAUL KAGAME kubera inkunga aritera ry’ibihumbi 60$.

Ikindi twababwira n’uko harimo amakipe atatu yo mu Rwanda ariyo APR FC, RAYON SPORTS FC, MUKURA VICTOR SPORT ET LOISOIR.

Ikipe ya APR ikaba iri Mu itsinda rya gatatu Aho ishoboye gutsinda umukino wayo wa mbere.N’umukino utari woroshye na gato Kuko amakipe yose yashatse uko yabona igitego bikananira nko kuruhande rw’ikipe ya APR FC abakinnyi nka Sugira na Danny Bari bayoboye ubusatirizi ntacyo bashoboye gukora Kuko babonye amahirwe menshi ariko bayapfusha ubusa.

Igice cya mbere cy’arangiye nta kipe n’imwe ishoboye kubona igitego.
Mu fixe cya kabiri habayeho impinduka Mu ikipe ya APR FC Aho Danny yasimbuwe na lague ndetse na Sugira asimbuzwa na Mugunga ndetse na Butera asimburwa na Muhire.
Amakipe yakomeje gusatirana buri kipe ishaka uko yabona igitego ariko barutahizamu b’amakipe yombi ntibashobora kubona igitego.

Byasabye ko bigera Mu minota y’inyongera Aho ku munota wa 93 ikipe ya APR FC yabonye coup franc igaterwa na Mutsinzi Maze umupira umuzamu akawukuramo ugasanga aho Manzi yarahagaze umuzamu atarasubira mu izamu maze ahita atsindira ikipe ya APR FC igitego kikaba n’igitego cye cya mbere atsindiye ikipe ya APR FC kuva yayijyamo avuye Mu ikipe ya Rayon Sports FC.

Ubu ikipe ya APR FC ikaba ibaye iya kabiri Mu itsinda ryayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *