Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeAndi makuruCastelo Hoteli y’Umugore wa Corneille Nangaa yagoswe n’igisirikare cya RD-Congo

Castelo Hoteli y’Umugore wa Corneille Nangaa yagoswe n’igisirikare cya RD-Congo

Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023 rishyira iryo kuwa kane tariki ya 28 Ukuboza 2023; Hoteli Castelo, iherereye i Kinshasa, yazengerutswe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), basaba abakiriya barimo kwegeranya ibintu byabo bababwira ko bagiye kuyifatiira.

Castelo Hoteli ubusanzwe ni iy’umudamu wa Corneille Nangaa, wahoze akuriye komisiyo ishinzwe gutegura Amatora «CENI» muri RDC, ahagana mu mwaka wa 2018.

Amakuru agera kuri Corridorreport.com avuga ko Castelo Hoteli yaba igiye gufatirwa na Leta ya Kinshasa kandi ikayigarurira ni ibirimo byose.

Aya makuru akomeza avuga ko mu masaha y’ijoro rya cyeye, abasirikare barenga 50; bazengurutse inyubako ya Castelo Hoteli y’umudamu wa Corneille Nangaa. Bivugwa ko Abasirikare binjiye muri hoteli imbere bagasaba abakozi bayo gukora vuba akazi maze bagataha ubundi aba basirikare nabo bagakora ikibaznye.

Nangaa, niwe uheruka gutangaza umutwe wa politike, tariki 15 Ukuboza2023, ugamije gushyiraho iherezo ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Ni umutwe wiswe «Alliance Fleuve Congo (AFC)». Ubwo ya wu tangazaga, yari i Nairobi muri Kenya, aho na Perezida w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa, yari yitabiriye uriya muhango wogushyira ku mugaragaro iri shyaka.

Castelo Hoteli y’Umugore wa Corneille Nangaa yagoswe n’igisirikare cya RD-Congo
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights