Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeIbyamamareCanada: Brian Mulroney wabaye Ministiri w’Intebe yapfuye ku myaka 85

Canada: Brian Mulroney wabaye Ministiri w’Intebe yapfuye ku myaka 85

Amakuru agera kuri corridorreport.com aka kanya avuga ko uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Canada, Brian Mulroney, kuri uyu wa Kane, yapfuye afite imyaka 84, nkuko umukobwa we Caroline Mulroney yanditse kuri X.

Yanditse ati: “Mu izina rya mama n’umuryango wacu, ni n’akababaro kenshi dutangaje urupfu rwa data, Right Hon. Brian Mulroney, Minisitiri w’intebe wa 18 wa Canada. Yapfuye mu mahoro, akikijwe n’umuryango.”

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, na we yagiye kuri X nyuma yo kumva amakuru agira ati: “Sinzigera nibagirwa ubushishozi yansangije mu myaka yashize, yari umunyabuntu, ubudacogora, kandi yari afite ishyaka ridasanzwe.”

Trudeau yavuze ko yababajwe cyane no kumenya amakuru y’urupfu rwa Mulroney, yongeraho ko “atigeze areka gukorera Abanyakanada, kandi ko buri gihe yashakaga guhindura iki gihugu ahantu heza ho kwita iwabo.”

Mulroney yabaga i Montreal. Umuryango we wavuze ko mu mpeshyi ishize yagenda amera neza buri munsi nyuma yo kubagwa umutima byakurikiranye no kuvurwa kanseri ya prostate mu ntangiriro za 2023.

Indi nkuru wasoma:

U Burusiya: Umutekano wakajijwe cyane mugihe hazakuba hashyigurwa Alexeï Navalny

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights