Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeIbyamamareByinshi utamenye k’ubukwe ba Zari Hassan , Shakib Lutaaya ni muntu ki...

Byinshi utamenye k’ubukwe ba Zari Hassan , Shakib Lutaaya ni muntu ki .

Umuherwekazi Zari Hassan yerekanye ifoto y’impeta y’urudasa yambitswe n’umugabo we abantu benshi batangira gucika ururondogoro.

Zari Hassan umubyeyi w’abana batanu , yagiye arangwa n’udushya twinshi. Nyuma yo gutandukana na Diamond arinaho abantu benshi bamumenyeye byinshi byagiye bivugwa cyane cyane ku bagabo agiye gushakana nabo , umuntu wese yashyiraga kumbugankoranyambaga ze abafana be bitiranyaga ubucuti n’urukundo ruri hagati yabo kuburyo benshi bifuzaga kubona uyu mubyeyi yonyeye kurushinga .

Muri mata uyu mwaka wa 2023 , Zari Hasssan na Shakib Lutaaya nibwo bashyize urukundo rwabo kumugaragaro , nyuma yo gukora ubukwe mu ibanga mu idini ya Islam buzwi nka Nikkah.

Ntago byaciriye aho , kuko ku itariki ya gatatu , ukwakira , 2023 aba bombi , bakoze ibirori by’ubukwe muri afurika y’epfo . Ni ibirori byatashywe n’abantu bahafi ,abana ba Zari ndetse n’imiryango  y’abageni kuko ntabwo buri wese yaratumiwe .Ibi birori kandi byasabaga ko uwabyitabiriye yambara umwambaro w’umweru nk’ikimenyesto cy’uko yatumiwe.

Kurubu rero uyu mubyeyi Zari Hassan yashyize hanze ifoto y’impeta yambitswe n’umukunzi we ndetse iherekejwe n’amagambo meza arangwamo imitoma aho ashimira umugabo we kuba bari kumwe uyu munsi.

Wakwibaza uti Shakib Luttaya ni muntu ki ?

Reka duhere ku mazina ye bwite yiswe n’ababyeyi be , ubundi yitwa Shakib Cham , akaba yaravutse ku itariki ya 18 mutarama 1992 bivuze ko yujuje imyaka 31 , uyu mugabo akaba azwi k’umbugankoranyambaga nka facebook , x, tiktok, Instagram ndetse na youtube , akaba afite urubuga rwa Website ruzwi nka homekazi.co.ke/celebs/bio/shakibcham , ni umugabo akaba akomoka mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kamapara .

Nubwo ariko yavukiye akanarererwa mu gihugu cya Uganda , kurubu uyu mugabo aba mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari naho yahuriye n’uyu muherwekazi Zari Hassan ndetse baza no kujya muri Tanzaniya kurya ubuzima . Abantu benshi baciye kumbuga nkoranyambaga bagiye barwanya urukundo rwaba bombi aho basekaga Zari ko akunda gukundana n’abagabo bakiri bato aho bavuga ko abenshi mubo bakundana baba bangana n’abahungu be .

Ibi ntibyaciye intege aba bombi kuko biyemeje kujya kure y’amagambo y’abantu maze bumvira umutima wabo, ibintu byabagejeje kukuba ubu ari umugabo n’umugore ndetse ubu ntacyo amagambo y’abantu yakora ngo abatandukanye .

zari hassan na shakib ubwo basezeranaga mu idini
zari hassan na shakib
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights