Byemejweko Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene ariwe Muyobozi wa FERWAFA muri 2018-2021

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene wari umaze iminsi yimamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) byarangiye abigezeho nyuma yo gutorwa ku bwiganze bw’amajwi 45 mu banyamuryango 52 batoye.

Ni amatora yabaye ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018 muri Lemigo Hotel. Rtd.Brig.Gen.Sekamana watanzwe na Intare FA ni we wagize amajwi menshi imbere ya Rurangirwa Louis bari bahanganye kuko we yagize amajwi arindwi gusa (7). Habazwe amajwi 52 muri rusange kuko yari kuba 53 rimwe riba impfabusa.

Umuntu ashyize ku ijanisha, biboneka ko Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene yatowe ku mpuzandego ya 86.5% naho Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi agatorwa ku ya 13.4%. Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene watowe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018, azayobora FERWAFA manda y’imyaka ine izamugeza mu mpera za 2021 kugira ngo abe yakongera gutorerwa indi.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)