Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, Myr Balthazar Ntivuguzwa, watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi yatangaje intego ye igira iti
“ORATE IN VERITATE”.
Nk’uko yabisobanuriye Kinyamateka dukeshe iyi nkuru ivugako iyi ntego Myr Balthazar yayikuye mu butumwa bwa Bikira Mariya I Kibeho, aho agira ati:
“Musenge nta buryarya”.
Iyi ntego rero ikaba yibutsa aya magambo ya Bikira Mariya usaba abantu gusenga mu kuri.
Myr Balthazar avuga ko yahisemo aya magambo ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, abitewe no kuzirikana agaciro gakomeye gakwiye guhabwa uyu mubyeyi wasuye u Rwanda, bityo ubutumwa bwe bukaba bukwiye guhabwa umwanya no kuzirikanwaho ku buryo bwihariye.
Avuga kandi ko yifuje gutura ubutumwa bwo kuba umwepiskopi umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho kugira ngo amuronkere ingabire yo kubusohoza neza.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, rivuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, aribwo Dr Ntivuguruzwa yatorewe kuba ‘Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi’.
Asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse amakuru IGIHE ifite avuga ko kuri ubu amaze iminsi arwaye. Padiri Dr Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi ya Kabgayi yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967.
Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ya Rutongo.
Mu 1991 kugeza mu 1995, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Tewolojiya, ishami rirebana n’imyitwarire ngana- Mana. Ku wa 18 Mutarama 1997, ni bwo Ntivuguruzwa yahawe ubupadiri, abuhererwa muri Diyosezi ya Kabgayi.
Imirimo yakoze
Kuva mu 1997 kugeza mu 2000, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari Umuyobozi Wungirije wa Seminari Nto ya Kabgayi, inshingano yafatanyaga no kwita ku masomo y’imyigishirize.
Yabaye kandi Umunyamabanga w’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, ndetse aza kugirwa ushinzwe gukurikirana amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda hagati ya 2010-2017.
Padiri Dr Ntivuguruzwa afite Impamyabushobozi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye na Tewolojiya yavanye muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain mu Bubiligi. Kuri ubu yari Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK).