Alain Bernard Mukuralinda, wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2025.
Yasezeweho kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025, mu muhango wabereye mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, aho anakomoka. Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, ikayoborwa na Antoine Cardinal Kambanda.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abo mu muryango we, inshuti, n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye za Leta.
Muri bo harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Habyarimana Angelique, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, n’Umuyobozi wa RBA, Barore Cleophas.
Bitewe n’uburyo Mukuralinda yari afitanye ubucuti n’abahanzi ndetse n’abakinnyi ba filime, abahanzi benshi bitabiriye umuhango wo kumusezeraho barimo Clapton Kibonke, Ndimbati, Mico The Best, Dj Bisoso, na Dj Ira.
Bamuhimbiye indirimbo nk’uburyo bwo kumwibuka no kumushimira uburyo yaharaniraga inyungu zabo.
Mu gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kumwibuka, Muyoboke Alex yashimye uburyo Mukuralinda yaharaniraga iterambere ry’ubuhanzi, asaba ko ibikorwa bye bitazibagirana.
Mu rwego rwa siporo, habaye n’igikorwa cyibanze ku ikipe ye y’abato yitwaga Tsinda Batsinde, aho abakinnyi n’abatoza bayo bamunyuzeho bamwibuka mu buryo bwihariye.
Cardinal Antoine Kambanda yagarutse ku kamaro k’ubuzima bwa Mukuralinda, avuga ko nubwo urupfu rubabaza, by’umwihariko iyo rutwaye umuntu w’ingirakamaro nk’uyu, ubuzima butarangirira aho.
Yavuze ko Mukuralinda yari umuntu wuje urukundo, wakundaga gufasha abandi, by’umwihariko abana bafite impano batishoboye, ibintu asanga ari umurage ukomeye abasigiye.
Sina Gérard, umwe mu bo mu muryango we, yagaragaje ko Mukuralinda yari umuntu wicisha bugufi, wanyuzagamo akigisha abana akabatoza umuziki n’indangagaciro nziza. Yibukije ko nubwo yari afite akazi kenshi, yabonaga umwanya wo kuba hafi y’umuryango we.
Umugore we, n’ubwo yari ahanganye n’agahinda k’akababaro, yashimiye imiryango n’inshuti zabasezeyeho mu cyubahiro.
Yavuze ko umugabo we yari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe n’ubw’abana babo, kandi ko urupfu rwe rubasize mu cyuho gikomeye.
Alain Mukuralinda yavukiye mu Rulindo mu 1970, ariko akurira i Kigali aho umuryango we wimukiye akiri muto. Yabaye Umushinjacyaha ndetse n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, anakora mu itangazamakuru no muri politiki.
Yari azwi kandi mu ruganda rw’imyidagaduro aho yakoraga umuziki ku izina rya “Alain Muku” akaba yari na nyiri kompanyi yitwaga Boss Papa, ifasha abahanzi.
Yakundaga umupira w’amaguru, akaba yaragize uruhare mu guteza imbere impano z’abana binyuze mu ikipe ye y’abato.
Ni nawe wahimbye indirimbo y’Amavubi yiswe “Tsinda Batsinde”, ndetse akanandika izindi ndirimbo z’amakipe atandukanye zakunzwe cyane.








