Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kwagura ibikorwa byaryo bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kuri uyu wa Kabiri ryigaruriye agace ka Luciga, gaherereye muri Chefferie ya Luhwinja, Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi ntambwe nshya ya AFC/M23 yatewe nyuma y’imirwano yamaze amasaha make mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ubwo abasirikare baryo basakiranyaga n’imitwe y’abitwaje intwaro ya Wazalendo, imaze igihe irwana n’iri huriro mu kurengera uduce dutuwe n’abaturage.
Luciga, kimwe mu bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro cyane cyane zahabu, ni kamwe mu duce AFC/M23 imaze kwigarurira, nyuma y’uko mu minsi ishize yisubije Kaziba, agace gaherereye muri Teritwari ya Walungu.
Amakuru yizewe aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba avuga ko nyuma yo gufata Luciga, AFC/M23 ishobora gukomereza ibikorwa byayo kuri Mwenga-Centre, igice cy’ingenzi cy’ubuyobozi muri ako karere.
Ibi bibaye mu gihe mu murwa mukuru wa Qatar, Doha, hakomeje ibiganiro bihuje ihuriro rya AFC/M23 na Leta ya RDC, mu rwego rwo gushaka igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano umaze imyaka myinshi uhungabanye mu burasirazuba bwa Congo.
Nubwo ibiganiro bikomeje, ibikorwa bya gisirikare birimo kugaragaza ukutizerana gukomeje kuranga impande zombi.
Kwigarurira uduce tuzwiho umutungo kamere cyane cyane zahabu, byatumye hari benshi batangiye kubona ko AFC/M23 igamije no kugenzura umutungo kamere wa Congo, mu gihe abaturage b’utwo duce babari bahangayikishijwe n’umutekano muke, guhunga no kubura ibyangombwa by’ibanze babyishimiye.
Afc m 23 Songa mbere