Wednesday, June 4, 2025
Wednesday, June 4, 2025
spot_img
HomePolitikeByahinduye isura: FARDC n’abambari bayo bitwikiriye ijoro bagaba igitero simusiga kuri AFC/M23.

Byahinduye isura: FARDC n’abambari bayo bitwikiriye ijoro bagaba igitero simusiga kuri AFC/M23.

Mu masaha y’umugoroba w’ejo hashize, ahagana saa kumi n’ebyiri na 45 z’umugoroba, umutekano wongeye guhungabana mu gace ka Mikenke, kari muri secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi bafatanyije na yo. 

Iri huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi (FDNB), abarwanyi ba FDLR ndetse n’inyeshyamba za Wazalendo, ni ryo ryateye urufaya rw’amasasu rutunguranye ku birindiro by’Ihuriro rya AFC/M23 risanzwe rigenzura aka gace.  

Amakuru yemezwa n’abaturage ndetse n’imiryango ikurikirana ibibazo by’umutekano mu karere, avuga ko aba barwanyi bateye baturutse mu bilometero bike uvuye mu Bilalombili. 

Umuturage wari uri hafi aho yabwiye itangazamakuru ati: “Ubwo hari nka saa kumi n’ebyiri na 45. Twumvise amasasu atangira kuvuga. Uru rusaku rw’imbunda rwatumye dutangira guhunga, bamwe twerekeza i Minembwe abandi bajya mu bihuru.” 

Ibimenyetso by’imbunda nini n’izoroheje byumvikanye mu duce dutandukanye twa Mikenke no mu nkengero zayo.  

Hari impungenge ko ibi bitero byaba bigamije kugerageza gusubiza mu biganza bya Leta ibice bikiri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku bwoko, cyane cyane Ihuriro rya AFC/M23, rikomeje kurengera abaturage b’Abanyamulenge. 

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, izi ngabo zari zagabye ikindi gitero hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones), ariko ngo nta kintu kinini zangije, uretse ibibombe byarashwe bigaca ibinogo ku misozi iragirwaho inka. 

Ibi bitero byiyongera ku bindi byabaye mu cyumweru gishize, aho na bwo ihuriro ry’ingabo za Leta ryari ryagerageje kwigarurira Mikenke, ariko rikahatakariza byinshi nyuma yo guhura n’ubwirinzi budasanzwe bwa AFC/M23. 

Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano bavuga ko ibi bikorwa bigaragaza ko akarere ka Itombwe kari mu nzira yo gusubira mu ntambara ishingiye ku bwoko, bitewe n’uko imitwe myinshi iri mu mirwano ishingiye ku mateka y’akarengane. 

Abaturage barasaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kurushaho gukurikirana ibiri kubera mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abasivili bakomeje kwicwa cyangwa guhunga amazu yabo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe