Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Werurwe 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hadutse ibihuha bivuga ko M23 Yaba igiye kwigarurira Bweramana n’ibindi bice biyegereye byo muri Masisi.
Ni ibihuha byazanywe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bituma abaturage bose bahunga berekeza muri Minova na Kalungu muri Kivu y’amajyepfo.
Ibi byabaye bikaba byakozwe n’abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barashe amasasu menshi bashaka gutera ubwoba abaturage bo muri uyu mujyi muto wa Bweramana, kugira ngo babone uko basahura.
Ibyo byose ngo byatangiriye mu gace ka Nyabibale ahavugiye amasasu menshi, aha hakaba ari mu kilometero kimwe uvuye I Bweramana.
Abaturage bo mu gace ka Bweramana, bakimara kumva amasasu yaturukaga I Nyabibale, bahise batangira kwiruka kibuno mpa amaguru berekeza muri Kivu y’amajyepfo.
Ni igikorwa cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 01 Werurwe 2024, kugeza na n’ubu, M23 ntacyo yari yabivugaho.