Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaBwa mbere Umupfumu Salongo yahishuye idini rya gikirisitu asengeramo benshi bagwa mu...

Bwa mbere Umupfumu Salongo yahishuye idini rya gikirisitu asengeramo benshi bagwa mu kantu hanamenyekana indirimbo y’Imana akunda

Benshi cyane bakomeza kwibwira ko umupfumu adashobora kugira idini asengeramo, gusa iyo bigeze ku mupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo birahinduka. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, Salongo yongeye gushimangira ko afite idini rya gikiristu abarizwamo. 

Mu kiganiro yagiranye na TV1, Salongo yavuze ko ari Umudivantiste wo ku munsi wa 7 ndetse ko yasezeranyijwe n’umupasiteri wo mu badivantiste. 

Umupfumu Salongo kandi akunda indirimbo y’umuhanzi The Ben yitwa Ndaje, cyane ko iyo umuhamagaye kuri telefoni ngendanwa wumva ariyo caller tune akoresha kuri nimero ye. 

Tubibutse ko Salongo, yubatse umuhanda wa kaburimbo ureshya n’igice cya kirometero, akavuga ko wuzuye umaze kumutwara miliyoni 50 Frw. 

Ni umuhanda uherereye mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata. 

Salongo wiyita umupfumu, yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora uyu muhanda kuko aho yawubatse hari hameze nabi cyane, abona ko ari ngombwa gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu. 

Yagize ati “Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye mu gihe nkiri ku Isi.” 

Yakomeje avuga ko yagize iki gitekerezo cyo kubaka umuhanda kubera ko yabonaga ahantu akorera hari ibihuru byinshi n’imiyenzi ku buryo nta modoka zibasha kuhanyura, ahitamo kuhubaka umuhanda kugira ngo abashe kuhateza imbere. 

Ati “Kera twakuraga twumva ko ngo Yesu azatujyana mu Ijuru ariko nyuma naje kubona ko natwe igihugu cyacu twakigira cyiza kikaba nk’Ijuru.” 

Salongo yavuze ko yubatse uwo muhanda yifashishije ubumenyi bwe kuko yabyize, afatanya n’umuryango we ndetse n’urubyiruko rwamuzaniraga amazi yo kuwubakisha. Yemeza ko yatangiye kubaka muri Werurwe uyu mwaka, akoresheje ‘raterite’, amabuye ndetse na ‘goudron’. 

Yasobanuye ko yawubatse mu mafaranga ye n’umuryango we, ati “Amafaranga nawubatsemo ni ayanjye n’abana banjye n’umugore, kandi wumve ko nayashatse mu byumweru bine gusa ariko abaturage bo bamfashaga mu bijyanye no kumpa amazi yo gukoresha.” 

Yongeyeho ko afite intego y’uko ahantu hose afite inyubako agomba kuhashyira imihanda ya kaburimbo, ashimangira ko abaturage bagiye bishyira hamwe bagahuza imbaraga, bashobora kujya bikorera ibikorwaremezo nk’imihanda bitabaye ngombwa ko bategereza Leta. 

Mutoni Carine utuye mu Kagari ka Nyamata kubatswemo uyu muhanda, yashimye igikorwa Salongo yabakoreye. Ati “Uyu muhanda wari umeze nabi cyane, nta modoka yahitaga kandi iyo imvura yagwaga twese abaturage twananirwaga guhita kubera uburyo wari umeze.” 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka umuhanda ari indashyikirwa kuko kigaragaza ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo. 

Yagize ati “Ni gikorwa cy’indashyikirwa kandi cyagaragaje ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo. Hari n’abandi bafatiyeho ku buryo dukomeje ubukangurambaga nk’uko n’ahandi bijya bikorwa nko mu Mujyi wa Kigali, abantu bakishyira hamwe bakubaka imihanda mu gihe Leta itarabona amikoro ngo ibubakire.” 

Yashimangiye ko hari abaturage bigiye kuri iki gikorwa ku buryo bifuza gukomereza kuri uyu muhanda, avuga ko byerekana uburyo bamaze gusobanukirwa akamaro k’ibikorwaremezo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights