Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Habineza Frank yavuze ko asaba leta ya congo gukora ibikubiye mu masezerano yagiranye n’umutwe wa M23 mu buryo bwo gukemura ibibazo biri mu karere mu buryo burambye.
Ni amagambo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yasozaga kongere y’abagore bahuriye muri iri shyaka.
Yagize ati: “Tubona impamvu iki kibazo cya M23 kidakemuka ari uko ibyo leta ya Congo yemereye M23 itabikoze, kugira ngo rero gikemuke leta ya Congo ikwiye gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye na M23 kuko gukemura ibibazo mu buryo burambye bikwiye kunyura mu biganiro.”
Dr Habineza Frank kuva intambara yo mu burasirazuba bwa Congo yakaduka ishyaka ayoboye ntiryari ryigeze rigaragaza aho rihagaze.
Avuze ibi rero mu gihe M23 na FARDC n’abancashuro bayo bakomeje kurwana ,kandi hari amasezerano atandukanye leta ya Congo na M23 basinyanye.
Dr Habineza Frank kandi yanaboneyeho kuvuga ko igihe yaramuka atorewe kuba perezida, ko yaharanira guhagarika intambara ziri mu karere zituma ibidukikije bigumya kwangirika.
Mu buryo bwo gushaka umutekano w’akarere azaharanira ko politike y’ibiganiro yimakazwa mu gukemura ibibazo byatera intambara byose kugirango ibidukikije birusheho gusigasirwa.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikunda kugaragaza ko kwangirika kw’ibidukikije mu burasirazuba bwa Congo biterwa n’intambara bashorwaho n’umutwe wa M23, ariko abanyapolitike batandukanye bakaba badahwema kuyisaba ko yashyira mu bikorwa ibyo yemeye (amasezerano yasinye)mu buryo bwo gukemura ibibazo bitera n’iyangirika ry’ibidukikije.
Mu minsi ishize, nibwo Dr Frank Habineza, yemeje ko afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.
Dr Habineza w’imyaka 46 amaze imyaka itandatu ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse aherutse kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka rye rya Green Party ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2024.
Ni ku nshuro ya kabiri azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda aho yaherukaga mu 2017, ubwo yagiraga amajwi 0,48% naho abo bari bahanganye barimo Mpayimana Philippe akagira 0,73% mu gihe Perezida Kagame ari we wayatsinze ku bwiganze bwa 98,79 %.
Abajijwe niba koko afite icyizere cyo gutsinda Perezida Kagame mu matora ataha, Dr Habineza yavuze ko afite icyizere.
Ati “Icyizere kirahari. Icyizere mfite gishingiye ku byo ishyaka rimaze kugeraho. Ubushize mu 2017 twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka mu turere twose tw’igihugu.”
Yakomeje ati “Urumva ibyo byose ni icyizere twari tudafite, ariko dufite ubu, bivuze ko aho wajya mu gihugu hose tuhafite inzego eshatu. Hari inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu.”
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’ay’Abadepite, ni ukuvuga ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida, atazajya mu Badepite.