Mu rugendo rudasanzwe rubayeho bwa mbere mu mateka y’isi, itsinda ry’abantu 49 b’Abanyafurika y’Epfo bakomoka ku bwoko bw’Abazungu, cyane cyane Aba-Afrikaners, ryahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya OR Tambo bagana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’impunzi.
Ni urugendo rutunguranye ruturuka ku cyemezo cya Perezida Donald Trump, cyatangajwe muri gahunda nshya y’ubuhunzi yagenewe “abazungu bakorerwa ivangura muri Afurika y’Epfo.”
Abanyamakuru ba Reuters bari bahari batangaje ko babonye umurongo w’abantu bafite uruhu rwera, bari kumwe n’imizigo yabo, bategereje ko pasiporo zabo zishyirwaho kashe mbere yo kwinjira mu cyumba cyo gutegererezamo indege.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, Collen Msibi, yemeje aya makuru, avuga ko iyi ndege yihariye yakodeshejwe n’Amerika kugira ngo itware aba baturage, abenshi muri bo bakaba ari Aba-Afrikaners.
Aba-Aba-Afrikaners bakomoka ku baturage b’Abaholandi, Abadage n’Abafaransa, bafite amateka yihariye muri Afurika y’Epfo, aho bayoboye igihugu mu gihe cy’ubutegetsi bwa apartheid bwari bushingiye ku ivangura rikabije ryibasiraga Abirabura.
Ubu, ni bo bagize hafi 60% by’Abazungu batuye Afurika y’Epfo, mu gihe Abazungu muri rusange ari 7% gusa by’abaturage b’igihugu.
Nubwo hari abavuga ko ivangura riri kugenda risubira inyuma, imibare y’ubutaka n’ubukungu bw’abaturage ba Afurika y’Epfo iracyerekana isura idasanzwe: Abazungu bagenzura hafi 78% by’ubutaka bwose bw’igihugu, kandi ubukungu bwabo bukaba buruta ubw’Abirabura inshuro zirenga 20.
Nyamara, aba bimukira bashya bemeza ko ubuzima muri iki gihe bwababereye ingume.
Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Twarirengagijwe, turatotezwa, ntabwo twumva dukiri mu gihugu cyacu,”
Nubwo ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo butigeze butangaza impamvu z’itotezwa ry’abo bantu, bamwe mu basesenguzi bavuga ko ubushomeri, ubusumbane bukabije mu bukungu, hamwe n’impaka ku butaka byagize uruhare mu kongera ubwoba mu baturage b’Abazungu, cyane cyane mu bakeka ko bashobora kwamburwa ibyo bigaruriye mu bihe bya kera.
Ku rundi ruhande, bamwe babona iki gikorwa cya Amerika nk’igitekerezo cya politiki gihishe inyuma y’ubwoba no kwigarurira amajwi y’abashinzwe gutora mu matora yegereje.
Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu i Cape Town yabwiye itangazamakuru ati: “Ni icyemezo cyuzuyemo uburyarya. Gushinja Afurika y’Epfo ivangura mu gihe Abirabura bakiri mu bukene bukabije ni agasuzuguro,”
Ubuhunzi bw’Aba-Afrikaners bugaragaza impinduka zikomeye mu ishusho y’ubuhunzi ku rwego rw’isi, aho Abazungu ubusanzwe batari mu byiciro byahoraga bivugwaho gukorerwa ivangura muri Afurika.