Ku nshuro ya mbere, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira n’u Rwanda.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ku munsi w’ejo tariki ya 21 Gashyantare 2024 nibwo Perezida wa komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat yasohoye itangazo asaba ibihugu byombi kuganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida wa komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe yasabye ibihugu by’ibihangange birimo iby’u Burayi na amerika kwirinda kwivanga mu bibazo bya politike by’imbere mu bihugu bya Afurika, by’umwihariko ibyo mu karere k’ibiyaga bigari.
Uyu muyobozi mukuru uvuga rikijyana mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, yavuze ko ubusugire n’ituze by’ibihugu byose byo mu karere bigomba kubahirizwa mu nyungu zabaturiye ibyo bihugu.
Iri tangazo rivuga riti: “Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, aributsa ko nta muti wa gisirikare uzakemura ibibazo no gutatanya umuryango nyafrika.”
“Moussa Faki ntewe impungenge cyane n’imvururu zikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngasaba ko ibyo byahagarara, ntayandi mananiza.”
Itangazo kandi rivuga ko uyu muyobozi wa Afurika yunze ubumwe, “ahamagarira abayobozi bo mu karere, by’umwihariko aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ab’u Rwanda gushyigikira ibiganiro byatangijwe mu nzira zo ku rwego rwa Afurika ziyobowe na Perezida João Lorenzo na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, zigamije ubufatanye bwo gushakira umuti w’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”