Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeUrukundoBurya ngo gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara...

Burya ngo gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara umutima

Ikigo cy’Abanyamerika ‘Johns Hopkins Medicine’ cyatangaje ko gukora imibonano mpuzabitsina nibura kabiri mu cyumweru bigabanyiriza ab’igitsina gabo ibyago byo kurwara umutima.

Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi no kurwanya indwara y’umutima muri Johns Hopkins Medicine, Michael Blaha, ubwo yatangaga ibisubizo ku bibaza igihe wamenya ko gukora imibono mpuzabitsina nta kibazo byateza mu gihe ufite indwara y’umutima.

Ati ‘‘Ubwoba bwa mbere bugirwa n’abafitanye umubano wihariye n’abantu barwaye umutima, ni ugutinya ko byabatera kurembywa n’ubwo burwayi mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina.’’

Michael Blaha yavuze ko kuba usanzwe urwaye umutima bitagushyira mu byago byo kuremba mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo asobanura ko bimwe mu byiza by’iki gikorwa harimo no kugabanya ibyago byo kurwara umutima.

Yavuze ko ku b’igitsina gabo bayikora nibura kabiri mu cyumweru bibagabanyiriza ibyago byo kwibasirwa n’indwara zifata umutima.

Ni mu gihe ibyo byago bigabanuka no ku b’igitsina gore babayeho banyuzwe n’uko bakora imibonano mpuzabitsina.

Ati ‘‘Ibyo yakurinda byo ni byinshi, imibonano mpuzabitsina ni uburyo bwo gukora imyitozo ngororamubiri, ndetse yongerera imikorere myiza y’umutima wawe, ikanagabanya umuvuduko w’amaraso yawe, ikagabanya umuhangayiko ikanatuma usinzira neza.’’

Michael Blaha yongeyeho ko imibinano mpuzabitsina igira uruhare mu kugarurira amarangamutima meza abafite ibirimo agahinda gakabije n’ubwigunge, bisanzwe bigira uruhare mu gushyira umuntu mu byago byo kwibasirwa n’indwara y’umutima.

Urubuga rw’Abanyamerika rutangaza inkuru z’ubuzima Healthline Media, muri Gicurasi 2023 rwatangaje ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina bakagera ku byishimo byabo bya nyuma nibura kabiri mu cyumweru, ibyago byabo byo gupfa imburagihe bigabanuka ku kigero 50%, ugereranyije n’abayikora gake munsi y’izo nshuro.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights