Saturday, April 26, 2025
Saturday, April 26, 2025
spot_img
HomePolitikeBurundi: Umuyobozi ukomeye wari umutoni wa Perezida Ndayishimiye yahunze igihugu ahungana n’umuryango...

Burundi: Umuyobozi ukomeye wari umutoni wa Perezida Ndayishimiye yahunze igihugu ahungana n’umuryango we wose.

Dr. Sixte-Vigny Nimuraba, wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yigenga ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (CNIDH), yahisemo guhunga u Burundi nyuma y’uko umubano we n’ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye utangiye kuzamo agatotsi. 

Nimuraba yari amaze igihe kirekire afitanye umubano ukomeye n’ubuyobozi bukuru, dore ko yagiye ku buyobozi bwa CNIDH mu 2019, mu gihe cya Perezida Pierre Nkurunziza, akomeza no kwizerwa na Ndayishimiye wamukomereje icyizere ubwo yafataga ubutegetsi muri Kamena 2020.  

Amakuru avuga ko yajyaga abona Perezida igihe cyose yabishakaga, ndetse n’ubutumwa yamwandikiraga bwahitaga busubizwa. 

Byarushijeho gukomera ubwo yagaragazaga ubucuti n’abayobozi bakomeye b’inzego z’ubutasi, zirimo SNR, igisanzwe kiregwa gushimuta no gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.  

Hari bamwe bavuga ko kubera iyo mikoranire ye ya hafi n’ubutegetsi, yatangiye kureberera ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’iperereza rya SNR. 

Gusa ibintu byatangiye guhinduka muri Mutarama 2025, ubwo CNIDH yasohoraga raporo yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2024, igaragaza ko hari dosiye 429 zerekana ko ubwo burenganzira butubahirijwe. Iyo raporo yashimwe n’imiryango mpuzamahanga, ariko irakaza ubutegetsi bwa Bujumbura. 

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Gélase-Daniel Ndabirabe, yayamaganye ku mugaragaro, ayita igikorwa cyo guharabika igihugu no kwibasira ubutegetsi.  

Ibi byakurikiwe n’ukutumvikana hagati y’abagize CNIDH ubwabo, aho batatu muri barindwi bagize iyo komisiyo bandikiye Ndabirabe bamushinja ko Dr. Nimuraba yanyereje miliyari 1,12 z’Amafaranga y’amarundi mu myaka ibiri ishize. 

Mu cyumweru gishize, inzego z’umutekano zamwambuye pasiporo y’ubuyobozi, zisaka n’urugo rwe mu gikorwa bivugwa ko cyategetswe na Perezida Ndayishimiye ubwe.  

Ibi byatumye Dr. Nimuraba afata icyemezo cyo guhunga igihugu ari kumwe n’umuryango we, aho yahise atangira gusaba ubuhungiro mu gihugu atuyemo ubu, kugira ngo arengerwe. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe