Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, mu gace ka Ntahangwa, mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Bujumbura, habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’umusore ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, azwi nk’umumotari.
Uyu musore yarashwe mu mutwe n’umupolisi bikekwa ko yari yasinze, ahita apfa ako kanya.
Nk’uko bivugwa n’abaturage bari aho, nyakwigendera yari arimo gufasha umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso gukura lisansi mu bubiko bw’inyuma bayishyira imbere mu modoka.
Umwe mu batangabuhamya avuga ko ubwo uyu mupolisi yageraga aho bari bari, yahise abarasira uwo mumotari ari mu bikorwa byo gufasha, atamubajije impamvu ahari cyangwa icyo arimo gukora.
Abandi baturage bavuga ko uwo musore yari yabanje kubimenyesha abashinzwe umutekano bari hafi aho, ababwira ko agiye gufasha kuvana lisansi, bityo ko nta cyaha cyangwa igikorwa cy’ubugizi bwa nabi yari arimo.
Umuturage wo muri ako gace yavuze ko umupolisi wakoze ubu bugizi bwa nabi yagaragaraga nk’uwanyoye ibisindisha, ndetse ngo yari avuye mu kabari.
Nyuma y’iraswa ry’uyu musore, abaturage bari hafi aho bagerageje kwihimura ariko undi mupolisi wari aho ahita arasa amasasu atatu mu kirere kugira ngo atatanye abo baturage.
Uwo mupolisi wakoze icyaha yahise atabwa muri yombi n’abari kumwe na we, bajya kumushyikiriza sitasiyo ya polisi ya Kamenge kugira ngo hatangire iperereza ku byabaye. Umurambo w’uwishwe na wo wahise ujyanwa mu buruhukiro.
Kugeza ubu, inzego z’ubuyobozi ntacyo ziratangaza ku by’iki gikorwa cyahitanye ubuzima bw’umuturage, ariko abaturage barasaba ko habaho iperereza rirambuye n’ubutabera bukurikije amategeko.