Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeBurundi: Uburyo Perezida Ndayishimiye yakubiswe izakabwana azira kuba umwicanyi

Burundi: Uburyo Perezida Ndayishimiye yakubiswe izakabwana azira kuba umwicanyi

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Nyiricyubahiro Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko yigeze gukubitwa inkoni zikamusema akekwaho ubwicanyi, agaragaza ibiboko nk’umuti mwiza ubereye abayobozi bo mu Burundi badakora neza uko bikwiye.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ku wa 7 Werurwe, ubwo yari mu ntara ya Bujumbura aho yaganiriraga n’abakuriye inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano.

CorridorReports yamenye ko ikiganiro yabivugiyemo cyari cyibanze ku bibazo byugarije umujyi wa Bujumbura, by’umwihariko ikibazo cy’umwanda ugaragara muri uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’u Burundi w’ubucuruzi.

Yavuze ko abayobozi bagiye bakubitwa byatuma babasha kwikosora.

Yagize ati: “Abayobozi baba bayobora aho hantu [harangwa umwanda] njyewe nabuze igihano twabaha. Aho none ntidukwiye kugarura ikiboko cya mbiligi? Erega Ababiligi kugira ngo badu-formate bazanye ikiboko barakiduhura tubona kujya twemera ibyo bavuga”.

“Njyewe ndabizi ko uwazajya afata umuyobozi wa karitsiye irimo umwanda akamuha igiti, indembo 20, ndabizi ko mwahita mubireka. Ntimwakongera gutuma ibintu byononekara.”

Ndayishimiye yavuze ko impamvu abayobozi babona ibintu bipfa ntibagire icyo babikoraho ari ukubera ko bibwira ko nta wabakoraho.

Yunzemo ati: “Njyewe ariko mureke mbabwire, hagize ubakubita inkoni 20 mu gihe dusanze iwawe hari akajagari, ntimwasubira mwahita muba ’serieux’.”

Perezida w’u Burundi yavuze ko azi umumaro w’inkoni, kuko ngo mu 1998 yigeze gukubitwa ibiboko bikamusema, nyuma yo gufatwa ashinjwa kuba umwicanyi.

Ati: “Abavuga ngo inkoni ivuga igufwa ntivuna ingeso, sha, ukubiswe inkoni ebyiri ntiwakwemera ko bagukubita indi kabisa. Erega shahu nigeze gukubitwa inkoni! Kandi si kera da kuko ni mu 1998. Nakubiswe inkoni! Ni abantu bari bambeshyeye sha bavuga ngo ndi umwicanyi, baramfata banjyana kunyica urubozo. Bampaye igiti kabisa, ni cyo gituma mvuga ngo bakabaye bakubitwa”.

Ndayishimiye yavuze ko abandi bagakwiye kuba bakubitwa ikiboko harimo abanyereza amafaranga y’igihugu n’abarya ruswa.

Ati: “Ku bwanjye ntabwo bagakwiye kujya bafungwa, bagakwiye kujya babaha inkoni gusa. Sha, uzi gukubitwa wambaye ’costume’ cyangwa kugutuka uri kumwe n’umugore n’abana bawe? Ntabwo ushobora kongera gukosa”.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights