Burundi: Nibyambere bitararangira Crystal Event igiye kujyana mu nkiko umuhanzi Meddy

Umuyobozi wa Crystal Event yari yatumiye umuhanzi Meddy mu bitaramo yagombaga gukorera i Burundi, yatangaje ko agiye kumujyana mu nkiko nyuma y’aho yanze kumusubiza amafaranga ye.

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ngabo Medard [Meddy] mu mpera z’umwaka ushize yari yatumiwe i Bujumbura ngo ataramire abakunzi be.

Igitaramo kimwe cyari kuba ku wa 29 Ukuboza 2018 ahitwa Boulevard De l’Uprona, ikindi giteganywa ahitwa Lacosta Beach bukeye bwaho.

Ibi bitaramo ntabwo byabaye kuko ku munota wa nyuma Meddy yagize impungenge z’umutekano we washoboraga kujya mu kaga.Ibi byaje nyuma y’aho hari umuntu wanditse ubutumwa kuri facebook avuga ko Meddy naramuka akandagiye i Burundi Imbonerakure zitazamurebera izuba.

Paulin Bizimana uyobora Crystal Event yatumiye uyu muhanzi, yari yabanje kubwira IGIHE ko bamaze gushaka abapolisi bazamucungira umutekano kuva ageze ku kibuga cy’indege kugera atashye.

Igitaramo ubwo cyasubikwaga uyu mugabo yavuze ko bemeranyijwe na Meddy ko amusubiza amafaranga yari yamwishuye mbere akanishyura ibyari bimaze gukoreshwa mu myiteguro.

Amezi abiri arashize Meddy atarasubiza iby’abandi. Bizimana Paulin yabwiye IGIHE ko yakomeje kugenda amubeshya ko azagaruka mu Rwanda kugira ngo ikibazo kirangire ariko ntibyaba.

Yavuze ko yamaze gufata umwanzuro wo kumujyana mu nkiko kuko arambiwe kubeshywa. Ati “Iminsi yabaye mwinshi aguma ambeshya, mu cyumweru gitaha nzaza i Kigali nzamurega.”

Bizimana yari yarabanje kwishyura Meddy $5000 ari nayo amwishyuza, gusa ngo igihombo yagize kigera mu bihumbi $14 ateranyijeho n’ayo yakoresheje mu myiteguro.

Ati “ Nari namuhaye $5000 y’umusogongero. Ayo nari nataye inaha niyo menshi cyane, yose hamwe amatangazo yamamaza nari maze gukora no kumusanga Dar es Salaam gukora indirimbo na Sat B mu rwego rwo kwamamaza, byose hamwe navuga ko ari hafi y’ibuhumbi $14. Urumva ko atari make”

Iki kirego kizaba gisanga ikindi cyatanzwe na kompanyi yitwa Kagi Rwanda Ltd, afitiye umwenda wa $ 10 000 (asaga miliyoni umunani mu mafaranga y’u Rwanda), yari yahawe ngo yitabire igitaramo mu Bubiligi ntajyeyo.

Src: Igihe