Minisitiri w’ubanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yahawe agashimwe katarigera gahabwa undi muntu uwo ari we wese kuri iyi si dutuyeho.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni agashimwe Minisitiri w’ubanye Shingiro yaherewe mu birwa bya Maurice, agahawe n’ishyirahamwe ryitwa Executive Group ritagaragara ku mbuga nkoranyambaga izo arizo zose, nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Pacifique Ninahazwe ibivuga.
Urwo rubuga rwatangaje ko nta wundi mutegetsi cyangwa undi muntu uwo ariwe wese wigeze ahabwa aka gashimwe kuva Isi yabaho, ndetse ko n’iryo shirahamwe ryagatanze ridashobora kuboneka ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa byibuze ngo rinatangaze ko ryatanze ako gashimwe.
Akomeza avuga ko hari ikinyamakuru cyo mu Burundi cyitwa Ikiriho, giheruka gutangaza kiti: “Ese mwaretse kwiha amenyo y’abasetsi! Aba DD bahimba Amafaranga, ubu barishyura abatekamutwe kugira ngo babahe ubushimwe butagira epfo na ruguru.”
Pacifique Nininahazwe yasoje avuga ko kariya gashimwe Minisitiri Albert Shingiro yagiye kukereka Perezida Ndayishimiye kugira ngo amugirere icyizere cyo kumuha umwanya wa minisitiri w’intebe amaze igihe yifuza.
Ni nyuma yuko hashize igihe bihwihwiswa ko perezida Ndayishimiye atacyumvikana na Gervais Ndirakobuca, umaze umwaka umwe ari minisitiri w’intebe umwanya yatsibuyeho General Alain Guillaume Bunyoni, kuri ubu afungiwe muri prison central ya Gitega.