Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikeBurundi: Iterabwoba ridasanzwe na ruswa byatangiranye n’amatora y’abadepite n’ay’abagize komine

Burundi: Iterabwoba ridasanzwe na ruswa byatangiranye n’amatora y’abadepite n’ay’abagize komine

Amasaha make mbere y’amatora y’abadepite n’ay’abagize komine yo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025, mu bice byinshi by’Intara ya Cibitoke havuzwe umwuka mubi wuzuyemo ubwoba, iterabwoba n’ihohoterwa rikorwa n’Imbonerakure, urubyiruko rushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD. 

Nk’uko bivugwa n’abaturage ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibi bikorwa byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane, cyane cyane muri komine za Buganda, Rugombo na Mugina. 

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko amatsinda y’Imbonerakure yazengurukaga imidugudu, agenda inzu ku nzu bashakisha abavuga ko bashyigikiye ishyaka CNL ritavuga rumwe na Leta. 

umwe mu baturage bo muri Buganda yabwiye ITYAZO ati: “Batubwiye mu magambo adaciye ku ruhande ko nitudatora CNDD-FDD tuzabyishyura,”  

Amakuru yemezwa n’abaturage ndetse n’abakozi bo mu nzego z’ibanze avuga ko hari bamwe bambuwe amakarita y’itora ku gahato, by’umwihariko abakekwaho kuba bafitanye isano na CNL.  

Hari n’ahavugwa ihohoterwa rikomeye ku mubiri, bikozwe n’abantu bitwaje ko ari “ubukangurambaga bw’amatora.” 

Umuturage wo muri Mugina yagize ati: “Bamwe bahawe amafaranga 5.000 y’Amarundi, bavuga ko ari ukugira ngo dutore neza. Ariko ni ruswa isobanutse.” 

Mu gihe aya makuru agenda asakara, ishyaka CNL n’abandi batavuga rumwe na Leta basabye Komisiyo y’amatora yigenga (CENI) ndetse n’indorerezi mpuzamahanga guhita bitabara kugira ngo amatora abe mu bwisanzure no mu mutekano. 

Umuyobozi wa CNL muri Rugombo yagize ati: “Ibi si ibintu bisanzwe. Ni gahunda yateguwe neza yo gucecekesha abaturage hakoreshejwe ubwoba. Turasaba ubufasha mpuzamahanga kuko CENI yonyine ntacyo izabikoraho.” 

Ku rundi ruhande, abayobozi b’Imbonerakure barahakana bivuye inyuma ibi birego byose. Umuyobozi w’Imbonerakure muri komine ya Mugina yemeje ko nta bikorwa nk’ibi byabaye, akemeza ko ibyo bivugwa ari “ibihuha bigamije gusebya ishyaka riri ku butegetsi.” 

Ati: “Turimo gukora ibikorwa by’amatora mu mahoro. Ibyo bavuga ni ibinyoma. Turizeye intsinzi, nta mpamvu dufite yo gutera ubwoba abatora.”  

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abaturage mu bice bitandukanye bya Cibitoke batangiye gutora, nubwo benshi bagaragaje impungenge z’umutekano. Abaturage bamwe bahisemo kuguma mu ngo zabo, abandi batinyuka kujya gutora ariko bavuga ko batishimiye uburyo umutekano wabo wifashe. 

Abasesenguzi bavuga ko ibi byabaye bishobora kuba ishusho y’uko amatora muri 2025 ashobora kuba atazakorwa mu bwisanzure busesuye. Kugeza ubu, komisiyo y’amatora CENI ntiyari yatanga igitekerezo ku byabaye, naho ibiro bya Perezida ntacyo biratangaza. 

Imbonerakure ziravugwaho iterabwoba mu matora yatangiye
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe