Abahoze mu gisirikare hamwe n’imbonerakure zegamiye ku ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, bizewe n’ubutegetsi bwa Evariste ndayishimiye, boherejwe mu Ishyamba rya “MUREHE” rihana imbibe n’u Rwanda, no mu duce twa lac Rweru na Cohoha, dutandukanya u Burundi n’u Rwanda, aho bari guhabwa imyitozo ya gisirikare.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Aba bari guhabwa imyitozo ya gisirikare ni abo mu ntara ya Kirundo, aho Izo mbonerakure n’abahoze mu gisirikare bizewe n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye batoranyijwe mu ntara za Kirundo, Karusi na Muyinga.
Igikorwa nyamukuru bashinzwe, ni uguhiga bukware umuntu wese wo muri utwo duce ukekwaho kuvugana n’abo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, baba bavugana kuri téléphone, Whatsapp; n’izindi mbuga nkoranyambaga.
Bivugwa ko uwo bazajya babona avugana n’umunyarwanda bazajya bamufata, bamuhagarike, abazwe igituma avugana n’abari mu gihugu gifitanye amakimbirane na leta y’u Burundi.
Kugeza ubu Imiryango y’abamaze gufatwa, ifite ubwoba bw’ubuzima bw’ababo, kuko iyo bafashe abantu babo, batamenyeshwa iyo bafungiwe, cyangwa ngo babwirwe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Bivugwa ko bamwe mu bagize iyi miryango batangiye gutinya ko abantu babo bazicwa bagatorwa ari imirambo.
Ababa muri iizo ntara bose basaba ko ibyo bintu byahagarara, bakareka abaturage bose b’u Burundi bakibera mu buzima busanzwe.