Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeBurundi: Bacunze abasirikare b’u Burundi basinziriye mu birindiro byabo babakanguza urufaya rw’amasasu...

Burundi: Bacunze abasirikare b’u Burundi basinziriye mu birindiro byabo babakanguza urufaya rw’amasasu y’imbunda ziremereye

Imirwano ikaze cyane yongeye kubura mu ntara ya Bubanza, mu Majyaruguru y’u Burundi, nyuma y’ibitero simusiga byagabwe sa yine z’ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki cyumweru tariki 03 Werurwe 2024. 

Amakuru avuga ko ibyo bitero byagabwe ku birindiro by’abasirikare b’u Burundi biherereye mu bice bya Gihungwe, zone Gihanga, mu ntara ya Bubanza. 

Ubutumwa bwanditswe butanzwe n’urubuga rwa X rwa King Umurundi, buvuga ko abaturage baturiye ibyo bice bya Gihungwe, zone Gihanga, batanze amakuru ko hari amapozisiyo y’igisikare cy’u Burundi yagabweho ibitero biremereye. 

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, ziri kumvikanira ahari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi, ku musozi wa Gihungwe.” 

Uru rubuga ntabwo rwatangaje ababa bagabye ibyo bitero, gusa rwavuze ko habaye urugamba rukomeye cyane hagati y’abarwanyi bataramenyekana n’abasirikare ba leta y’u Burundi. 

Ibi bitero bigabwe nyuma y’icyumweru kimwe Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara werekanye ibyo wangiririje mu gitero wagabye muri komini Gihanga, intara ya Bubanza mu Burundi mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024. 

Tariki ya 26 Gashyantare 2024, nibwo RED Tabara yigambye ko ari yo yagabye ibitero bibiri ku birindiro bya gisirikare biri ku mugezi wa Mpanda n’ibindi biri ahitwa ‘Kwa Ndombolo’ muri zone Buringa. 

Yemeje ko yishe abasirikare batandatu b’u Burundi, isenya ibiro by’ishyaka CNDD-FDD. Iti “Abasirikare batandatu bishwe, ibiro bya CNDD-FDD birasenywa, intwaro n’amasasu birafatwa.” 

Uyu mutwe washyize hanze amafoto y’impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi wafashe, imbunda za AK-47 wafashe n’ibiro bya CNDD-FDD wasenye. Wafashe kandi ibendera ry’iri shyaka. 

RED Tabara yateguje ko izakomeza kugaba ibitero mu Burundi kugeza igihe “Leta ya CNDD-FDD” izahagarika gutera ubwoba abaturage, ikanemera ko habaho ibiganiro bidaheza bigamije gushaka amahoro arambye muri iki gihugu. 

Uyu mutwe witwaje intwaro waherukaga kugaba igitero muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura tariki ya 22 Ukuboza 2023, utangaza ko wiciyemo abasirikare 9 n’umupolisi umwe. 

Akenshi ugaba ibitero uturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umaze igihe kinini ushinze ibirindiro. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights