Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroBuringuni yashyize yemera gutera inda umukobwa yari amaze iminsi yihakana anahishura impamvu...

Buringuni yashyize yemera gutera inda umukobwa yari amaze iminsi yihakana anahishura impamvu itangaje yatumye ayimutera.

Nyuma y’igihe kirekire hari ibihuha bivugwa ku musore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka @buringuni1, by’uko yaba yarateye inda umukobwa maze akamwihakana, kuri ubu uyu musore yashyize atangaza ukuri ku byamuvuzweho, yemeza ko koko inda ari iye ariko ashimangira ko atari mu rukundo n’uyimutwitiye. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, @buringuni1 yavuze ko ibyabaye byaturutse ku buryo imibiri yabo yitwaye ubwo bahuraga n’uwo mukobwa usanzwe ari umwe mu bafana be.  

Yagize ati: “Ni byo, naryamanye n’uwo mukobwa kandi inda ni iyanjye. Ariko si uko twari turi mu rukundo. Twahuye nk’umufana n’umuhanzi, imibiri iradushuka, birangira tubikoze.” 

Aya magambo yatunguye benshi, cyane cyane abakurikirana uyu musore, bamwe bagaragaza ko bashima ko yemeye inda, mu gihe abandi banenze uburyo yakomeje kwihakana ayo makuru igihe kirekire.  

Hari n’abakomeje kwibaza ku nyungu z’uyu mukobwa ndetse n’uruhare rw’uwo musore mu kwita ku mwana utaravuka. 

Nubwo yemeye inda, ntabwo yigeze agaragaza niba ateganya kugira uruhare mu buzima bw’umwana cyangwa gufatanya n’uwamutwitiye mu kurera uriya mwana. 

Ni inkuru ikomeje gukurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba uyu musore atari akwiriye gufatirwa ingamba zinyuranye, abandi bakamubona nk’uwatangiye urugendo rwo kwicuza no kwemera amakosa mu gihe hari n’abavuga ko aba bombi bashaka ko bavugwa cyane mu itangazamakuru. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe