Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruBujumbura : Igitaramo cya The Ben cyaranzwe n’udushya twinshi irebere

Bujumbura : Igitaramo cya The Ben cyaranzwe n’udushya twinshi irebere

Ni igitaramo cyabereye mu kigo cya gisirikare ahitwa ‘Messe des officiers’ kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Muri iki gitaramo byari byitezwe ko The Ben afatanya n’abahanzi barimo Bushali, Big Fizzo Sat B,Lino G, Shemi,Babo n’aba DJs barimo DJ Diallo, RJ The DJ wavuye muri Tanzania na DJ Lamper.

Nyuma yo kwimurira iki gitaramo mu kigo cya gisirikare kubera kwitega ubwinshi bw’abantu ndetse no ku nyungu z’umutekano wabo, abagiteguye bamenyeshejwe ko saa tanu bagomba kuba bajimije ibyuma.

Bitewe n’uko imvura yabanje kugwa i Bujumbura mu masaha y’umugoroba, igatinza abantu kugera ahabereye igitaramo, nacyo cyatangiye gitinzeho gato.

Ibi byagize ingaruka kuri gahunda z’igitaramo kuko abahanzi barimo Lino G, Big Fizzo na Bushali bari aho cyabereye batashye batabashije kuririmba.

Ni igitaramo cyayobowe na Amir Pro, umwe mu banyamakuru bakomeye i Bujumbura, gitangizwa na DJ Clara wari wavuye i Kigali.

Uyu yakorewe mu ngata na RJ The DJ wari waturutse muri Tanzania, mu minota nawe yahawe yashimishije abakunzi b’umuziki karahava.

Nyuma y’uyu musore, Sat B ni we wakurikiyeho avuye ku rubyiniro hakirwa The Ben wari umuhanzi mukuru.

The Ben waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izakunzwe, yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki i Bujumbura.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo yitwa “Ndaje”, yasutse amarira ku rubyiniro yibutsa abafana ko icya mbere bakwiye guharanira ari ukwifuriza bagenzi babo ibyiza.

Ati “Nuramuka wifurije mugenzi wawe ibyiza Imana izaguha umugisha […] mwakoze cyane kandi Abarundi ndabakunda cyane.” Ni amagambo yavugaga asuka amarira ahita ava ku rubyiniro.

Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi, icyakora kamwe muri two ni uko Uncle Austin wari mu bacyitabiriye yahibiwe telefone nyuma y’uko The Ben we yayibiwe mu birori byo gusabana n’abakunzi be

Dr Claude yahawe umwanya maze araririmba . aho abafana bose bahagurutse maze barawukata , byari ibyishimo ku bantu bose bitabiriye ibi birori .

Ubwo Uncle Austin yazaga kurubyiniro yatangaje byinshi azi k’umuhanzi The Ben kuva ku ndirimbo ye ya mbere  , maze ntiyakwiburura ahita acishaho zimwe mu ndirimbo ze ahuriyemo n’abandi .

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights