Umuhanzi Bruce Melodie, umwe mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda muri iki gihe, yongeye kwereka isi icyizere n’ishema afitiye impano ye ubwo yakoraga ikiganiro imbona nkubone (live) kuri Instagram ye ku wa Gatanu w’iki cyumweru.
Mu buryo bwatunguye benshi, Bruce Melodie yavuze amagambo agaragaza ko yiyumva nk’umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru kurusha abandi bose bari mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, anagaragaza ko kuba umuntu ahora ari “Top” wenyine igihe kirekire bishobora kugira ingaruka.
Mu magambo ye yuzuyemo ubwiru n’ubutumwa bwumvikanisha ko adafite uwo ahanganye mu Rwanda, Bruce Melodie yagize ati: “Reka buriya kuba uri ku gasongero wenyine buri gihe ni bibi.”
Iri jambo ryahise ritera impaka mu bafana bari bamukurikiye kuri Instagram, bamwe bamubaza niba koko yumva nta wundi muhanzi ushobora kumugera iruhande cyangwa kumurusha, aho bamuhaye urugero rwa The Ben.
Ubwo umwe mu bakurikiraga ikiganiro yamuzaniye izina rya The Ben, amubwira ko uyu nawe ashobora kuba ku gasongero mu gihe yaba akoze ibintu bikomeye nk’ibya Bruce Melodie.
Bruce Melodie yasubije mu buryo bw’imigani, agira ati: “Ndi njyenyine ku gasongero.”
Uburyo yavuze aya magambo byumvikanishaga icyizere gikomeye afitiye ibikorwa bye, ariko kandi byatumye abandi bibaza niba atari uburyo bwo gusuzugura bagenzi be cyangwa se gukoma rutenderi.
The Ben, umwe mu bahanzi bagaragaje ubuhanga bukomeye mu muziki w’u Rwanda no mu karere, yamamaye cyane mbere y’uko Bruce Melodie yigarurira imitima ya benshi.
Uyu muhanzi ntacyo yari yatangaza kuri aya magambo ya Bruce Melodie ubwo twandikaga iyi nkuru.
Gusa, ibi byongera kwerekana ko hagati y’aba bahanzi bombi hashobora kuba hari ishyaka rihishe ryo guhangana no kugaragaza ubuhangange, n’ubwo kenshi babigaragaza mu buryo buteruye.
Ntibikiri ibanga ko Bruce Melodie amaze imyaka irenga myinshi agaragara nk’umuhanzi uyoboye abandi mu Rwanda, agasohora indirimbo zikunzwe cyane, akanegukana ibihembo bikomeye.
Nubwo ariko yirata kuba ariwe uri ku gasongero, bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko isoko rihora rihinduka kandi ko kuguma ku isonga bisaba guhora wiyuburura, utanga ibishya kandi wiyubashye.
Impuguke mu bya muzika zatangiye gusaba aba bahanzi ko aho guhangana mu magambo, bakomeza kwita ku bwiza bw’ibihangano byabo, kuko aribyo bituma bakundwa ndetse n’umuziki nyarwanda ukarushaho gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.
Uko biri kose, amagambo ya Bruce Melodie azakomeza kugibwaho impaka mu minsi iri imbere, cyane cyane mu gihe The Ben yahitamo kugira icyo abivugaho cyangwa agahitamo kubiceceka.
Ariko nta gushidikanya ko irushanwa ry’ubuhanga, niba ririmo koko, rizabera abafana imbarutso y’ibindi bihangano bishya bishobora kuzamura umuziki w’u Rwanda kurushaho.