BREAKING NEWS: Umutoza Karekezi Olivier yasezeye abakinnyi ba Rayon Sports aca amarenga yo kutazagaruka kubatoza.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yarangije gutangariza abakinnyi b’iyi kipe ko atazabatoza mu mukino wa shampiyona uzabahuza  na Gicumbi kuri uyu wa kane tariki ya 01 Werurwe 2018, akaba yasubiye muri Sweden kubonana n’umuryango we ndetse mu bigaragara bishobora kurangira atagarutse i Kigali ngo akomeze gutoza iyi kipe.

Ibi bikaba bije nyuma y’amasaha make uyu mutoza hamwe n’ikipe ye ya Rayon Sports batsinzwe na APR FC  igitego 1-0, bigatuma bamwe mu bafana ba Rayon sports bahita bikoma bikomeye uyu mutoza bavuga ko adashoboye dore  match irangiye bagiye no kumutangirira ku muryango ugana mu rwambariro ubona bafite umujinya mwinshi ku bw’amahirwe  POLICE irahagoboka.

Karekezi Olivier nubundi waje muri uyu mukino asa n’uzi neza ko ari uwa nyuma aje gutoza dore ko yaje gutoza yamze gukatisha tike ya Sweden aho umuryango we ubarizwa, bidatinze yahagurutse i Kigali ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018  agenda na Turkish Airlines yabanje kumucisha i Kampala, mbere yo kujya Istanbul mu gihugu cya Turkey aho azava yerekeza iwe mu gihugu cya Sweden. Gusa ahagana mu masaa tatu sa yine gutyo za mu gitondo yongeye kugira ubutumwa atanga bufite icyo busobanuye ku isezera rye.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram mun ifoto iriho abana be yagize ati:

Aya magambo mu by’ukuri arasobanutse ku isezera rye, urebye n’ibindi bitekerezo byakurikiyeho nabyo birivugira Karekezi yagiye.

Mbere y’uko agenda uyu mutoza yabwiye abakinnyi ko agiye muri Sweden ariko azagaruka mu mpera z’iki cyumweru, gusa ababashije gushishoza no kwitegereza imvugo yabitangajemo nubwo atashatse kubyerura ariko mu byagaragaraga ni uko amahirwe menshi Karekezi Olivier utabanye neza n’ikipe muri ibi bihe yaba ku ruhande rw’abayobozi n’abafana atazagaruka i Kigali. By’umwihariko akaba yaragarutsweho cyane ubwo kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC yabakuragaho amanota atatu. Gusa wakwibaza ubundi uburakari Rayon Sports yagize ubwo yatsindwaga na APR ni igitangaza cyangwa ni ubwa mbere mu mateka ya Rayon itsindwa na APR cyangwa n’ubundi ni urwitwazo iyi kipe ntiyarikiyumvamo umutoza wayo.

Ikipe ya rayon Sports igomba no kwakira Mamelodi Sundowns kuwa 7 Werurwe 2018 itari kumwe na Karekezi.

Gusa amakuru ataratangajwe cyane ariko azwi n’abakurikiranira hafi ibya Rayon Sports ni uko umubano w’umutoza Karekezi Olivier n’ubuyobozi bw’iyi kipe umaze iminsi utifashe neza, by’umwihariko Umuyobozi mukuru Paul Muvunyi, wakomeje kenshi kutumvikana n’uyu mutoza.

Nubwo byari bimeze bitya ariko impande zombi zasaga n’iziyoberanyije ku buryo bitapfa kukorohera kumenya ukuri kw’imibanire y’ubuyobozi bw’iyi kipe n’umutoza. Gusa ibintu bikaba byaje kuba bibi cyane ubwo n’abafana b’iyi kipe batangiraga kutamwumva bishingiye ahanini ku musaruro w’imikino   baheruka guhuriramo na APR FC hakiyongeraho n’umukino wa Lydia Ludic wabereye i Kigali.

Karekezi Olivier kuva yatangazwa nk’umutoza mukuru w’ikipe  ya Rayon Sport hari bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bahise bagaragaza ko batamwifuza muri iyi kipe , ariko biranga biba iby’ubusa birangira aje gutoza Rayon Sports, aho byanabaye ngombwa ko itangira imyitozo hakiri kare, kugira ngo agaragare nk’umutoza mukuru. Uyu mutoza akaba yari yanahawe amasezerano y’imyaka iibiri na komite yari ikuriwe na Gacinya Denis.

Karekezi Olivier yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2017 avuye muri Sweden , atangirana ibihe byiza yegukana igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana n’igikombe cy’Intwari tariki ya 01 Gashyantare 2018. Ntawakwibagirwa kandi ko Karekezi Olivier yabaye umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda, akaba ari nawe mukinnyi watsindiye Amavubi ibitego byinshi.

Mu mezi  ageze kuri arindwi Karekezi Olivier amaze mu ikipe ya Rayon Sports asize iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 18, ikaba irushwa amanota 5 na Kiyovu Sports ya mbere ndetse ikarushwa amanota 2 n’ikipe ya APR iri ku mwanya wa 3. Mu mikino 11 yakinnye ya shampiyona, yatsinze imikino 5 anganya imikino 3 atsindwa indi mikino 3. Mu gikombe cy’Amahoro yatsinze umukino umwe amaze gukina, akaba kandi anagiye asize Rayon Sports mu ijonjora rya 2 rya CAF Champions League baherukaga kugeramo muri 2003.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma