Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro
gifite. Rwemeje ko Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Tity Brown ari umwere ku cyaha cyo
gusambanya M.J.
Rwemeje ko ikirego cy’indishyi cya M.J. nta shingiro gifite n’icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe
Thierry nacyo nta shingiro gifite. Rwemeje ko indishyi zidatangwa muri uru rubanza. Urukiko
rwategetse ko Ishimwe Thierry ahita afungurwa akimara gusomerwa. Rutegetse ko amagarama ahera ku
isanduku ya Leta.
Uyu mwanzuro wari gusomwa saa Saba z’amanywa ariko wasomwe mbere y’isaha bitewe nuko
umucamanza yarwaye yagiye kwivuza. Titi Brown yari amaze imyaka 2 afungiye muri gereza ya
Nyarugenge izwi nka Mageragere. Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo
2023 Saa Yine n’igice za mu gitondo