Amakuru ava ahizewe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yemeza ko Ihuriro rya AFC/M23 ryongeye ibikorwa byo kohereza abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare mu birindiro byaryo bitandukanye, cyane cyane mu duce twa Masisi na Walikale.
Byatangajwe ko mu mpera z’icyumweru gishize, habayeho kwiyongera gukomeye kw’abasirikare n’ibikoresho byoherejwe mu bice bitandukanye birimo Masisi-Nyabyondo-Kasopo na Nyabyondo-Kinyumba.
Ku wa Gatanu, amakamyo arindwi yo mu bwoko bwa Kamaz yageze muri Centre ya Nyabyondo atwaye abasirikare, hakurikiraho andi makamyo mato ane yageze yo ku wa Gatandatu.
Mu Ntara ya Walikale naho, ibikorwa nk’ibi byatangiye kugaragara. Amakuru aturuka mu baturage avuga ko abasirikare n’ibikoresho by’iri huriro byagejejwe mu bice bya Kashebere na Kibati, ndetse hakaba haragaragaye urujya n’uruza rwinshi rw’ingabo n’ibikoresho mu duce twa Kalembe-Kalonge-Pinga.
Ihuriro rya AFC/M23 ngo ryakoze inama n’abaturage bo mu gace ka Kalembe, aho ryatangaje ko rifite umugambi wo kugaba igitero ku mujyi wa Pinga rikawufata.
Uyu mujyi uherereye muri teritwari ya Walikale, mu ntera ya kilometero zisaga 150 uvuye mu mujyi wa Goma mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Amakuru yizewe kandi avuga ko iri huriro rimaze iminsi ryohereza intwaro ziremereye mu gace ka Mpeti, gakekwaho kuba ku isonga ry’ahashobora gutangirira imirwano ikaze mu minsi iri imbere.
Kugeza ubu, haravugwa impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura hagati y’abasirikare ba AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), nyuma y’igihe cy’amezi abiri hari agahenge gake kari kagarutse mu burengerazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru.