Umukobwa witwa Mukanyonga Laurence wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi wibye ababyeyi be inka maze ajya kuyikwa rwihishwa umuhungu bakundana.
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Muko avuga ko ibi byabaye mu ijoro, ubwo Mukanyonga yafatwaga n’abari ku irondo mu masaha ya saa munani z’igicuku ashoreye inka bamubajije ababwira ko agiye kuyikwa umuhungu bakundana witwa Sekamana uzwi ku izina rya Gafotozi.
Mukanyonga Laurence avuga ko ibyo yabikoze abyumvikanyeho n’uwo musore bakundana kuko bari bavuganye ko atari buryame ahubwo ko ari bumutegereze.
Babifashijwemo n’ubuyobozi , ababyeyi b’impande zombi bahuriye ku murenge bemeranywa ko bagiye gukemura icyo kibazo hagati yabo.
Ibyo wamenya ku mateka y’inkwano mu Banyarwanda
Gukosha ni umugenzo uhatse iyindi yose iba mu muhango w’ubukwe bwa Kinyarwanda. Iyo bamaraga kukwemerera umugeni, nta kindi cyakurikiragaho, usibye kukubwira ko umukobwa wabo ari Mukobwajana cyangwa Mutumwinka, bishaka kuvuga ko baguhaye umugeni ariko bataguhaye inkwano.
Mu muco w’Abanyarwanda habagamo inkwano z’ingeri zitandukanye harimo n’izorohereza benshi kubona umugeni nubwo washoboraga kuba ukennye, ari na yo mpamvu usanga kwishyingira no guterura bitarigeze bibaho kenshi mu Rwanda rwo hambere.
Mu nkwano z’Abanyarwanda iz’ingenzi ni inka, ikaba ari inkwano nkuru mu mateka y’ubukwe bwa Kinyarwanda.
Yari inkwano ikoshwa uwifite, uworoheje n’ukomeye.
Bakundaga kuvuga ngo: « Muradukwera Inka Ijana rikinze, cyangwa Ijana ryumanye», bakongera bati: «Ni umunani ukinze cyangwa se umunani wumanye».
Umubare Umunani cyangwa Ijana mu Kinyarwanda, bivuga umubare ushyitse. Ni ukuvuga ko gukosha Inka ijana cyangwa umunani byavugaga umubare ushyitse w’inka izo ari zo zose bafitiye ubushobozi.
Ijana rikinze cyangwa umunani ukinze ni: «Inka umunani cyangwa ijana ziri kumwe n’izazo». Naho «Umunani cyangwa ijana ryumanye ni inka z’Amashashahi ziteguye kwima».
Kubera impamvu z’abageni b’ibyiciro bitandukanye babagaho, byatumaga mu muryango nyarwanda, bakosha inka zifite imimerere itandukanye.
Inka z’amashashi ziteguye kwima
Bazikwaga umukobwa w’inkumi, kenshi na kenshi bazibanguriraga rimwe n’igihe uwo mukobwa yamaze kubonana n’umugabo we. Akaba yabyarira rimwe n’izo yakowe, ari naho hakunze gukoresha imvugo yifuriza imiryango ibyiza, aho bagira bati: « Murakabyara mubyaje inka».
Izo nkwano ni zo zikunze kuvugwa mu misango y’ubukwe ko «Babakwera umunani wumanye cyangwa ijana ryumanye».
Inka z’imbyeyi
Bazikoshaga umukobwa wabyariye iwabo cyangwa se watandukanye n’umugabo ariko yarabyaye ariko na bwo barabanye bidaciye mu migenzo y’umuhango w’ubukwe bwa Kinyarwanda. Icyo gihe bakamushyingirana n’abana be iyo yabaga yarabatahanye iwabo na bo bakaba ab’uwo mugabo ashatse, bivuga ko akoye abana umunani na nyina wa bo.
Inka umunani cyangwa ijana n’izazo
Ni inka zakoshwaga umugore basumbakaje. Gusumbakaza mu muco wa Kinyarwanda, ni ugusaba umugore utunzwe n’undi mugabo, ukamukwera inka Se ukabona kumujyana.
Kubera icyubahiro uwo mugore yabaga ahawe, cyo kumukunda kandi afite undi mugabo babanye neza, ni cyo cyatumaga akoshwa inka n’izazo kandi zinakamwa, by’icyubahiro cyo guhabwa amata mu rugo rushya adategereje izimye atazi igihe zizabyarira.
Gukwa isuka
Isuka ni nkuru mu muco n’amateka y’u Rwanda. Hamwe na hamwe isuka yatangwaga nk’inkwano ubwayo yihagije kugira ngo hatangwe umugeni. Ariko n’aho bari bafite umugenzo wo gukwa inka cyangwa se izindi nkwano zose zabanzaga kwemerwa ari uko batanze isuka nk’ inkwano ya mbere.
Bakunze kuvuga ko izajya guhingira Inka ubwatsi. Mu birangamuco w’Abanyarwanda, hari aho isuka yagiraga agaciro kangana n’ak’inka mu gukwa, nko mu miryango itari iy’abatunzi aho wakwaga amasuka 10, akaba ahawanye n’inka.
Gutenda
Gutenda na byo byari inkwano mu Banyarwanda. Bikaba bivuga ko mu gihe umuryango wabuze inka yo gukwera umuhungu wabo, yashoboraga kujya kwa Sebukwe akabakorera imirimo y’igihe runaka gihwanye n’inkwano bamuciye akabona agatwara umugeni we.
Gukwa umuhigo
Gukwa umuhigo na byo byari mu nkwano z’Abanyarwanda. Kenshi na kenshi iyo nkwano yakoshaga imiryango yifite idakeneye izindi nka, icyo bakeneye ari umukwe ufite ubutwari n’ubuhangange bwo kurinda igihugu n’umuryango we. Wasangaga bamutuma kujya guhiga inyamaswa z’inkazi nk’intare, ingwe, urusamagwe n’izindi.
Gukwa ubuntu buziturwa
Mu nkwano za Kinyarwanda, habagamo no gukwa ubuntu buziturwa. Icyakorwaga icyo gihe, ni uko bakwemereraga umugeni, waba nta nkwano ufite bakagushyingira, ukagenda ukarwubaka, igihe runaka wazabona ubushobozi bw’inka ukajya gukwa nta kibazo.
Gukwa Kigeli
Mu nkwano za Kinyarwanda, habagamo no gukwa Kigeli, bikaba bijya gusa no gukwa ubuntu buziturwa. Usibye ko iyi mvugo yadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, aho yaciye iteka ko nta musore ugomba kubura umugeni ngo nta nkwano afite, kandi abakobwa bose ari ab’umwami kimwe n’inka. Bityo ko uzajya abura inka yo gukwa, bakaba bagomba kuza kuyibaza umwami Kigeli Rwabugili, ubundi umusore agashyingirwa umugeni we.
Gukwa Nkuri
Gukwa Nkuri na byo bijya gusa no gukwa ubuntu buziturwa. Imbogamizi zabyo, ni uko mu gihe cyose utarakwa, abana wabyaraga babaga ari abo kwa sobukwe kugeza igihe uzakwera bakabakwegurira burundu. Uko ubyaye umwana yamara gucuka kwa sekuru ubyara nyina bakamutwara.
Iyo abana ubyaye bageraga igihe cyo gushaka cyane cyane nk’abakobwa utarakwa, bakoshwaga no kwa sekuru ubyara nyina, kandi n’inkwano zikaba iza bo. Umuhungu yashaka bakamukwera, bakanamufasha kurwubaka kuko na we yabaga ari uwabo. Iyo watindaga kubona inkwano, abana wabyaye na bo wajyaga kubakwa nka nyina, bakabona kwitwa abawe.
Gukwa umuheto
Umugenzo wo gukosha umuheto, ni ugukwa umubare w’ababisha watsinze ku rugamba. Ni umugenzo wo kohereza umuhungu ushaka umugeni ku rugamba aho igihugu kirasana n’umwanzi agahatana aho rukomeye, akica umubare w’abanzi bamutumye, akikorera ibihanga byabo, akabiserukana kwa sebukwe, inkwano ikaba iratanzwe.
Gutahira
Gutahira, ni umugenzo wo gushakira umugore kwa shobuja, aho wagiye guhakwa, iyo wabengukaga umukobwa waho, bakaba bakwemera ko mushyingirana, byitwaga gutahira. Gutahira ni ukurongorera kwa sobukwe, kuko washoboraga gukorwa n’umusore washakiraga kwa Shebuja ari we Sebukwe kandi igihe cy’amasezerano y’akazi kitararangira, ngo asohoze umugeni iwabo.