Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruBitunguranye RDC yashinje u Rwanda kwinjirira urubyiruko rwiswe ‘Wazalendo’

Bitunguranye RDC yashinje u Rwanda kwinjirira urubyiruko rwiswe ‘Wazalendo’

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashinje u Rwanda kwinjirira urubyiruko rukunze kwifashishwa mu mirwano na M23 ruzwi nka Wazalendo, ngo hagamijwe kurutezamo umwuka mubi no kurushumuriza Leta.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ibi ni ibyatanzwemo raporo na Minisitiri w’Umutekano, Peter Kazadi na Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba, nyuma y’uruzinduko bagiriye mu Mujyi wa Goma mu cyumweru gishize ubwo ingabo za Leta (FARDC) zarasaga urubyiruko rwari rwateguye kwigaragambya rwamagana ingabo za Loni (Monusco), abasaga 50 bakahasiga ubuzima.

Urwo rubyiruko ruzwi nka Wazalendo, rwarashwe mu gitondo cya kare tariki 30 Kanama 2023 mu Mujyi wa Goma, ubwo rwagoterwaga mu rusengero n’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Kugeza n’ubu ntiharatangazwa icyatumye izo ngabo zirinda Perezida zirasa mu baturage n’uwazihaye amabwiriza, gusa mu rubanza rwabaye mu cyumweru gishize, bamwe mu bari bayoboye ingabo mu mujyi wa Goma bavuze ko bari bikanze Ingabo z’u Rwanda, bakarasa abaturage.

Raporo ya Kazadi na Jean Pierre Bemba nyuma yo kuva i Goma, igaragaza ko urubyiruko rwa Wazalendo rushobora kuba rwarinjiriwe n’u Rwanda ku bufatanye na M23, bagashinga andi matsinda y’urubyiruko yitwa Wazalendo bagamije kwinjirira asanzwe ariho ngo bayahungabanye.

Ibi byaganiriweho mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu ushize i Kinshasa, yagarukaga ku mutekano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ari naho igisirikare cyarasiye abaturage.

Ntabwo hatangajwe uburyo u Rwanda rwashinze ayo matsinda dore ko no mu barashwe tariki 30 Kanama, nta n’umwe wagaragajwe ko yaba ari Umunyarwanda cyangwa se ngo herekanwe aba barafashwe banyuzweho n’u Rwanda ngo biyite ‘Wazalendo’ kandi atari bo.

Kugeza ubu Congo iri mu ihurizo ryo gusobanurira abaturage n’amahanga uburyo ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu zishe abaturage basaga 50 babaziza ko bagiye kujya mu myigaragambyo, nta ntwaro cyangwa ibindi bikangisho bafite.

Bamwe batangiye gusaba Tshisekedi n’abakuriye umutwe ushinzwe kumurinda kwegura no gutabwa muri yombi, ku bwo kwica ku bushake abaturage bakabaye barinda.

src: igihe

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights