Mu gihe Perezida wa Repubulika ya Kenya, William Samoei Ruto, yari mu rugendo rw’akazi mu Ntara ya Migori, ibihe byari byateguwe nko kwishimira ibikorwa remezo byubatswe n’ubutegetsi bwe byafashe indi ntera ubwo yageraga mu gace ka Kuria West, maze agasagarirwa n’umuturage wahamutereye urukweto.
Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, ubwo Ruto yari arimo ageza ijambo ku baturage bo mu gace ka Kehancha, aho abaturage bari bateraniye ku bwinshi ngo bamwakirire mu birori byari biteguwe mu rwego rwo kwerekana ibikorwa by’iterambere.
Mu gihe ijambo rye ryari ritangiye, umusore umwe yanyuze mu kivunge cy’abantu bari bagose podium, maze atera urukweto rushaka kumugeraho mu maso.
Perezida yagaragaye yikiza icyo gitero akoresheje amaboko ye, mbere y’uko abashinzwe umutekano we bamusunika bamusohora aho.
Polisi ya Kenya yahise itangira iperereza ryimbitse, ifata abantu batatu bakekwaho kugira aho bahuriye n’icyo gikorwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko iperereza rigamije gusuzuma niba icyo gikorwa cyari kigamije guhungabanya umutekano wa Perezida, cyangwa niba cyaturutse ku muturage wihanukira mu buryo bwihariye.
Murkomen ati: “Turi gukora iperereza ryagutse, rishobora no kugera ku rwego rwa politiki. Hari ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko ibyo byabaye bishobora kuba byateguwe mbere y’uruzinduko rwa Perezida,”
Ni mugihe abaturage bo bavuga ko “Ntitwamuteraga urwango, ahubwo ni uburyo bwacu bwo kwigaragaza.”
Nubwo igikorwa cyo gutera urukweto cyafashwe nk’icyaha gikomeye, bamwe mu batuye Kuria West batangaje ko bitagomba gufatwa nk’igikorwa cy’urwango.
Hari abavuga ko ari uburyo bamwe mu baturage bifashisha mu kugaragaza ko bafite ibibazo cyangwa ko bumva ko ibyo bavuga bitumvwa n’abayobozi.
Umwe muri bo yabwiye umunyamakuru ati: “Uramutse ubajije abaturage hano, ntawakwemeza ko banga Perezida. Ibi byabaye ni nk’ikimenyetso cy’uburakari bw’abantu batumva ko bitabwaho uko bikwiye,”
Ibyabaye muri Kuria West birakurikiranye n’ibindi bimenyetso by’ubwumvikane buke hagati ya bamwe mu bayobozi bo mu majyaruguru y’igihugu na Leta ya Ruto, aho bamwe bakomeje kuvuga ko hari akarengane mu isaranganya ry’imishinga y’iterambere.
Abasesenguzi bavuga ko igikorwa nk’iki gishobora kuba ikimenyetso cy’ubushyamirane bwa politiki buri kwiyongera, cyane cyane ko hari abandi banyapolitiki bari bamaze iminsi batavuga rumwe n’imyanzuro ya Leta kuri bimwe mu bikorwa byo kwimura abaturage no gukura imitungo yabo ahazubakwa ibikorwa remezo.
Polisi ya Kenya yatangaje ko iperereza ritararangira kandi ko abantu bose bagaragaye mu mashusho y’aho byabereye bari gushakishwa. Hatanzwe kandi impuruza ku bantu bose bashobora kugira amakuru kuri icyo gikorwa.
Mu gihe Perezida Ruto we yakomeje gahunda ye nk’uko byari biteganyijwe, abasesenguzi bavuga ko ibyo byabaye bigaragaza ikibazo gikomeye cy’uko ubuyobozi bukwiye kongera kureba imibanire yabwo n’abaturage, cyane cyane mu turere tutajya twitabwaho kenshi.
