Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje ba Ambasaderi bayo i Nairobi n’i Dar es Salaam, nyuma y’amasaha make Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yihuje n’imitwe irimo M23.
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza ni bwo Nangaa wari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa ukuriye Ishami rya Politiki muri M23 bashinze ihuriro bise Alliance Fleuve Congo.
Umuhango wo gushinga iri huriro rya Politiki ariko rinafite umutwe wa gisirikare wabereye i Nairobi muri Kenya.Nyuma y’iri huriro rigamije kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, RDC yahise yikoma Kenya ku bwo kwemera ko ririya huriro rishingirwa ku butaka bwayo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanye-Congo byatangaje ko nyuma y’ibyabaye, RDC yamaze gumagaza ba Ambasaderi barimo uwayo muri Kenya ndetse n’uwa EAC ufite icyicaro muri Tanzania, mu rwego rwo «kubagisha inama»
Bariya badipolomate bahamagajwe i Kinshasa, mu gihe Guverinoma ya RDC biciye muri Minisitiri Patrick Muyaya usanzwe ari umuvugizi wayo yari yatangaje ko Kenya igomba gutanga ibisobanuro. Ni Muyaya wanashimangiye ko kiriya gikorwa «kizagira ingaruka»