Bitunguranye nyuma y’iminsi itatu y’inama bari batumiwemo i Roma, Abasenyeri bose b’igihugu beguye.

Uwavuga ko bidasanzwe kuri uyu mwanzuro wafashwe n’aba basenyeri bo mu gihugu kimwe ntiyaba abenshye, dore bisa nk’aho ari ubwa mbere byumvikanye, aho nyine abasenyeri bose mu gihugu bafatira icyemezo rimwe bakegura ku butumwa bari bashinzwe.

Kuri ubu rero iyi nkuru yatunguye abatari bake ni iy’uko abasenyeri bose bo mu gihugu cya Chili bashyikirije ubwegure Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, nyuma y’iminsi itatu y’inama bari bahamagajwemo i Roma kubera ikibazo cyo gufata ku ngufu abana. Abasenyeri beguye barimo 31 bakiyobora za Diyosezi n’abandi batatu bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bose hamwe abeguye bakaba ari 34.

Abasenyeri bose bo muri Chili bari kumwe na Papa Francis batunguranye baregura.

Abavugizi b’Inama y’Abepisikopi muri Chili, imbere y’abanyamakuru bari bateraniye i Vatikani ku wa 17 Gicurasi 2018, basomye urwandiko rugira ruti:

“Twe, twese abasenyeri bari i Roma, twashyikirije ubwegure Papa kugira ngo abe ari we ufatira icyemezo buri umwe.”

Umuvugizi wa Vatikani, Greg Burke, yavuze ko nta cyo yavuga niba Papa Francis azemera ubwegure bw’abo basenyeri bose beguriye rimwe.Uku kwegura kwegurira rimwe kw’abasenyeri bo mu gihugu kimwe byaratunguranye muri Kiliziya Gatolika.

Luis Fernando Ramos Pérez

Papa yahamagaje inama y’abo basenyeri bo muri Chili nyuma yo kwakira raporo y’amapaji 2,300, ashinja abapadiri ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu bashyizwe mu majwi hanarimo Musenyeri wa Diyosezi ya Osorno, Juan Barros, washyizweho na Papa mu 2015.Perezida w’Inama y’Abepisikopi muri Chili , Luis Fernando Ramos Pérez, yatangaje ko abasenyeri bose baguma mu kazi mu gihe bagitegereje icyemezo cy’umushumba w Kiliziya Gtolik ku isi Papa Francis.

Pope Francis meets Chilean bishops at the Vatican, May 15, 2018. Vatican Media/Handout via REUTERS

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma