Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasohoye itangazo ryatunguye benshi, aho ku nshuro ya mbere cyemeye ko umutwe wa FDLR uhari ndetse gitanga gasopo ku musirikare uzafatwa akorana nawo.
Ni ibintu byaje bitunguranye kuko imyaka igiye kuba ibiri icyo gisirikare gifatanya na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro mu ntambara bahanganyemo na M23, kugeza ubwo bamwe mu bayobozi ba RDC bagiye bumvikana mu bihe bitandukanye, bita abagize FDLR ‘Abavandimwe’.
Nka Perezida Tshisekedi we yigeze kuvuga ko FDLR ari abantu batagize icyo batwaye, kandi ko yiteguye gufasha uwo ari we wese ufite intego zo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu itangazo ryasomwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, Gen Major Sylain Ekenge, yaburiye abasirikare ko uzafatwa akorana na FDLR azahanwa bikomeye.
Nubwo atavuze niba hari abasirikare baba basanzwe bakorana n’uwo mutwe, Ekenge yagize ati “Igisirikare cya RDC (FARDC) kiramenyesha abasirikare bose ko babujijwe umubano uwo ari wo wose na FDLR. Uzakora ibinyuranyije n’ayo mabwiriza azatabwa muri yombi, akurikiranwe n’amategeko y’igisirikare. Nta kujenjeka kuzabaho.”
Uku kwitanguranwa kwa Congo kwatunguranye, icyakora bigahuzwa n’uruzundiko Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Avril Haines yagiriye i Kinshasa, agahura na Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri.
Urwo ruzinduko rwakurikiye urwo yagiriye mu Rwanda ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, aho impande zombi ziyemeje gutera intambwe mu kugabanya umwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda na RDC.
Raporo y’impuguke za Loni ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo, imaze igihe igaragaza imikoranire yeruye hagati ya FDLR n’igisirikare cy’icyo gihugu. FDLR ni umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba kandi washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umutwe wa M23 nawo umaze igihe ugaragaza bamwe mu barwanyi ba FDLR wagiye ufatira ku rugamba bambaye impuzankano y’ingabo za Congo, bagatanga ubuhamya bugaruka ku mikoranire ya hafi y’icyo gisirikare n’uwo mutwe.
Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Congo na we aherutse gutangaza ko bamwe mu barwanyi ba FDLR binjijwe mu mutwe udasanzwe w’abarinda Perezida Felix Tshisekedi.