Mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, haravugwa inkubiri y’akababaro n’agahinda mu muryango nyarwanda nyuma y’aho bamwe mu barezi bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gasumo baketsweho imyitwarire igayitse, harimo gusambanya abanyeshuri no kubashora mu rukundo, ibintu byasize icyasha gikomeye ku isura y’uburezi n’indangagaciro z’abarimu.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umwarimu w’umugabo witwa Bonaventure yaburiwe irengero nyuma y’uko ashinjwe gusambanya umwana w’imyaka 15 yigishaga. Ibi byamenyekanye binyuze ku makuru yatanzwe n’abaturage b’ahitwa mu Kagari ka Rwinzuki, aho bivugwa ko iri sanganya ryabereye hanze y’ikigo.
Ubuyobozi bw’ishuri bwemeza ko bwabimenye biturutse ku baturage bahise babigeza ku nzego z’ibanze.
Muronsi Sebagabo Seth, umuyobozi w’ishuri, yagize ati: “Twabimenye binyuze mu baturage bavuga ko uwo mwarimu yasambanyije umwana w’imyaka 15. Ntiyari akiri ku ishuri ubwo twageragezaga kumuvugisha. Twahise tubimenyesha inzego z’umutekano.”
Kuva icyo gihe, inzego za Polisi zifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge zashyize imbaraga mu kumushakisha, kuko akekwaho icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Mu gihe abaturage, abarimu n’abanyeshuri bagishengurwa n’aya makuru, hatunguranye n’andi makuru ajyanye n’umwarimukazi wigisha muri iryo shuri. Uyu mwarimukazi bivugwa ko yari mu rukundo rweruye n’umunyeshuri w’umuhungu wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.
Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ishuri, bombi bemeye mu nyandiko ko bakundana ndetse batangaza ko bitegura kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’uko umunyeshuri azarangiza amasomo.
Sebagabo ati: “Uwo mwarimukazi yari amaze igihe gito mu kazi, ariko we n’uwo musore bari basanzwe bakundana mbere y’uko umwe aza kwiga hano undi kuhigisha. Ngo bamenyanye ubwo umwe yigaga i Mwezi undi ari umwarimu.”
Nubwo byagaragajwe ko uwo musore afite imyaka y’ubukure, ubuyobozi bw’Umurenge wa Butare ntibwemeranya n’uko uwo mubano ushingiye ku rukundo rw’abarimu n’abanyeshuri ushobora guhabwa intebe.
Ntibizera Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, yagaragaje ko nta rwego rw’uburezi rwakwihanganira bene ibyo bikorwa.
Ati: “Nk’umurezi, uba ufite inshingano zo kurera no kuba icyitegererezo. Uwo mubano ushingiye ku bwumvikane bw’abakundana ntushobora gusibanganya ibikomere wateye ku ndangagaciro n’icyizere cy’ababyeyi n’abana.”
Ibi bikorwa by’abarimu byashenguye imitima ya benshi, cyane cyane ababyeyi barerera muri iri shuri. Mukashyaka Lorentine, umwe mu babyeyi, yagaragaje ko ababajwe n’uko abarimu barimo guhinduka abo kwangwa aho kuba abo kwigiraho.
Ati: “Ni isoni n’akagambane ku burezi. Umwarimu yagakwiye kuba umusemburo w’indangagaciro nziza, si we uteza umwana akaga. Ubu se tuzongera kugira icyizere cyo kohereza abana bacu ku ishuri dute?”
Icyo gitekerezo gishyigikiwe n’abandi banyeshuri bamwe batangiye kugira ubwoba bwo kugirana imishyikirano ya hafi n’abarimu babo, ndetse hari n’abatangaza ko batagifite icyizere cy’uko baba bari mu maboko y’abarera koko.
Polisi, ubuyobozi bw’Akarere na Minisiteri y’Uburezi batangiye gukurikirana iby’ibi bibazo byose. Harimo kuganirizwa abarimu bose b’iri shuri, ndetse hanarebwa niba nta bindi bikorwa nk’ibi byagiye bihishirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko agiye gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abarimu mu bigo byose byo muri aka karere, kugira ngo ibyabaye i Gasumo bitazongera kubaho ahandi.