Bishop Rugagi Innocent n’abagize itorero Abacunguwe bateguye igiterane.

Mu Rwanda iyo uvuze Abacunguwe buri wese yumva Bishop Rugagi Innocent. Uyu muvugabutumwa akaba n’umuhanuzi w’umunyarwanda kuri ubu amaze no kwigarurira imitima yabenshi mukuvuga ubutumwa bwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu; Itorero rye Abacunguwe ririgutegura igiterane cyiswe  INTERNATIONAL POWER CONFERENCE And TV7( Mirracle Channel) OFFICIAL LAUNCH.

TV7 Miracle Channel

Iyi Televiziyo yise TV7 Miracle Channel ikorera munyubako nshya ya MIC( Muhima Investment Company), iri impande y’inyubako ya Chic, muri etage ya 4. Igaragara kuri Decoderi ya StarTimes ku 115, kandi n’ubuntu niyo waba udafite abonema.

Iyi Television y’Itorero Abacunguwe mu Rwanda riyobowe n’Umunyabitangaza  Bishop Rugagi Innocent, yari imaze igihe itegerejwe n’abantu benshi biganjemo abakunda inyigisho z’uyu mugabo, ubu yamaze gutangira gukora ndetse iragaragara mu bice bitandukanye by’Urwanda.

Bishop Rugagi wasenderewe n’umunezero yavuze ko Imana itagira indimi ebyiri kandi ikaba irinda ijambo ryayo mpaka risohoye, yavuze ko ibya Televiziyo Imana yabimubwiye igihe yari yugarijwe n’ubukene itorero rye ritagira aho risengera gusa Imana ikaza kumugirira neza.

Ati” Ni ukuri ndanezerewe ko Imana ari iyo kwizerwa, irinda ijambo ryayo kugeza risohoye. Iyi Television Imana yayimbwiye kera ndetse icyo gihe twari mu bihe biruhije cyane kuko mu nzu twasengeragamo bari badutaye hanze kuko twari twabuze amafaranga y’ubukode. Ariko Imana igiye kumbwira impa amasezerano menshi harimo na Television izaba ikomeye.”

 

Aline Gahongayire, Tonzi ndetse nabandi bahanzi batandukanye bazitabira ikigitaramo kizaba kuwa 18 Ugushyingo 2017 ,kizabera muri Camp Kigali ahazwi ku izina rya Big Tent( Exhibition Village) kizatangira saa sita z’amanywa (12:00)  kikazasozwa saa moya n’igice z’umugoroba (19:30). Iki giterane kirikwitegurwa neza cyane kuburyo burimuntu uzacyitabira azagubwa neza kandi agasabana n’Imana bihagije nk’uko tubikesha itangazamakuru ry’iri Torero.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma