Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeIyobokamanaBishoboka bite ? Impunzi ziri mu nkambi ya Kiziba ziramwenyura kubwo kuzuza Kiliziya...

Bishoboka bite ? Impunzi ziri mu nkambi ya Kiziba ziramwenyura kubwo kuzuza Kiliziya ya Miliyoni 47

Abepiskopi bagize Komite Ihoraho ya ACEAC, basuye Inkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi. Basuye na Kiliziya ya Centrale ya Kiziba yisunze Mutagatifu Paulo yiyubakiwe n’Impunzi. Ikaba imaze kujyaho Miliyoni 47, bakaba bifuza kuyitaha muri Nzeri uyu mwaka.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Mutarama 2024, ubwo Abepiskopi bagize Komite Ihoraho ya ACEAC bavaga mu nama bari bamazemo iminsi itatu muri Diyosezi ya Ruhengeri berekeza I Goma ahateganyijwe Misa yo gusabira amahoro akarere k’ibiyaga bigari izahuza abatuye aka karere.

Ubwo bageraga mu nkambi ya Kiziba, aba Bepiskopi bakiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi muri MINEMA, V/MAYOR wa Karongi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano.

Mu ijambo rye, Mgr Anaclet Mwumvaneza yakiriye abashyitsi muri Diyosezi Kandi ashyikiriza impunzi, mu Izina rya ACEAC, ibikoresho by’isuku, ibiribwa ndetse n’imifuka 200 ya ciment yo gukomeza kubaka Kiliziya impunzi zizajya zsengeramo. Inkunga yose yatanzwe ifite agaciro ka Miliyoni 7.

Umuyobozi Mukuru muri MINEMA yashimiye cyane Kiliziya Gatolika uburyo itabara abagirwaho ingaruka igihe hari ingorane zijyane n’ibiza. Yagarutse by’umwihariko ku ruhare rukomeye Diyosezi ya Nyundo yagize mu gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza umwaka ushize mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu Bepiskopi basuye Impunzi mu Nkambi ya Kiziba harimo na Mgr Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Goma aho inyinshi muri izi mpunzi zikomoka. Yishimiye kibasura nk’abavandimwe be. Yabagejejeho intashyo y’ihumure n’ubuvandimwe kandi ababwira ko ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024 i Goma hazabera Misa yo gusabira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Mgr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi Prezida wa mbere wa ACEAC yabwiye impunzi ko Kiliziya Gatolika ibafite ku mutima mu ngorane bahura nazo. Yabasabye kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo bakure bafite mutima muzima.

Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, Abepiskopi bazahura na bagenzi babo n’abakristu baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na DRC mu rwego rwo gutura Igitambo cya Misa yo gusabira amahoro aka karere. Biteganyijwe ko iyi Misa izanitabirwa na ba Karidinali bombi Karidinali Kambanda w’u Rwanda na Karidinali Ambongo wa DRC.

Mu nzira ijya Goma Abepiskopi ba ACEAC basuye inkambi ya Kiziba
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights