Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomePolitikeBiravugwako hari kunozwa ibizatuma ntakizongera gusubiza inyuma kohereza abimukira mu Rwanda

Biravugwako hari kunozwa ibizatuma ntakizongera gusubiza inyuma kohereza abimukira mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari kunozwa amasezerano azatuma gahunda yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro bari mu Bwongereza, ishoboka mu buryo bworoshye.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere y’iki Gihugu n’u Rwanda, ruvuga ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Ni icyemezo cyubashwe na Guverinoma y’u Rwanda kuko cyafashwe n’urwego rubifitiye ububasha, ariko yamagana ibikivugwamo ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye cyakoherezwamo abo bantu bakuwe mu Bwongereza, ngo kuko hari impungenge ko bazahita bosubizwa aho bavuye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo; mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Abongereza ya Sky TV, yavuze ko u Rwanda rudafite icyo rwakora kuri kiriya cyemezo, ariko ko rutabura kugira icyo rukivugaho.

Yagize ati “Mbere na mbere ni icyemezo cy’urwego rw’Ubucamanza bw’u Bwongereza, twe ntitugifiteho ububasha, ariko icyo tutemera ni ukugaragaza u Rwanda nk’Igihugu kidatekanye.

U Rwanda ni ahantu hatekanye ku buryo nta bimukira cyangwa abasaba ubuhungiro bashobora gusubizwa iwabo ngo babe bagirirwa nabi. Ibyo ntabwo u Rwanda rushobora kubikora.”

Yolande Makolo akomeza avuga ko iri sezerano rinari muri ariya masezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza ku buryo nta n’uwari ukwiye kubishidikanyaho, ndetse ko byanitaweho mu masezerano ari gutegurwa ubu.

Ati “Tuzanabihamya mu masezerano turi kuvugurura. Izo mpungenge z’uko abimukira basubizwa mu Bihugu baturutsemo, zarasubijwe, kandi bizanashyirwa mu masezerano.”

Ubwo Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari rumaze gufata kiriya cyemezo, Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Rishi Sunak yahise atangaza ko azakora ibishoboka byose iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ikagerwaho.

Yagaragaje indi nzira igomba kunyura kugira ngo uyu mugambi ushyirwe mu bikorwa byanga byakunda, aho yagize ati “Ndatangaza ko tugiye gutera indi ntambwe idasanzwe yo gukoresha itegeko ry’ibihe bidasanzwe, ku buryo bizatuma Inteko Ishinga Amategeko yemeza ko aya masezerano n’u Rwanda akurikije amategeko kandi ko u Rwanda rutekanye.”

Rishi Sunak kandi yavuze ko atazigera yongera kwemera ko hari abandi bazongera kwitambika iyi gahunda, by’umwihariko Urukiko rwo mu mahanga.

Yagize ati “Sinzigera nemera ko Urukiko rwo hanze y’Igihugu rubuza indege ijyana abimukira mu Rwanda. Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nirutambamira icyemezo cy’Inteko yacu, niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo indege igende.”

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights