Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeBiravugwa ko umurambo wa Navalny waba ugiye kugumanwa ibyumweru bibiri

Biravugwa ko umurambo wa Navalny waba ugiye kugumanwa ibyumweru bibiri

Umuryango wa Alexei Navalny watangaje ko  uyu  Navalny wanengaga Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin akaza gupfira muri gereza mu cyumweru gishize muri icyo gihugu, wabwiwe ko uzamara ibyumweru bibiri utarahabwa umurambo we.

Uhagarariye Navalny yavuze ko nyina yamenyeshejwe ko uwo murambo wagumanywe kugira ngo ukorerwe “isesengura rijyanye n’ibinyabutabire”. Abategetsi bo mu Burusiya ntibaremeza aho uwo murambo uherereye, mu gihe umuhate wo kumenya aho uri wakomeje gukomwa mu nkokora.

Umugore w’uwo wahoze ari umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burusiya yabashinje guhisha umurambo we.

Mu butumwa bwa videwo ku wa mbere, aho yasezeranyije ko azakomeza umurimo w’umugabo we wo kurwanirira ko habaho “Uburusiya bwisanzuye”, Yulia Navalnaya yashinje nta guca ku ruhande Perezida Putin kwica umugabo we.

Yulia Navalnaya yemeza ko abategetsi barimo gutegereza kugira ngo ikinyabutabire cya Novichok gishire ku murambo w’umugabo we

Yanavuze ko umurambo we wagumanywe kugira ngo uzatangwe ari uko ibimenyetso by’uburozi bw’ikinyabutabire cya Novichok byamaze kuwuvaho.

Ijwi rye rinyuzamo rigatitira kubera ikiniga n’uburakari, Navalnaya yasabye abareba iyo videwo kwifatanya na we mu “kugaragaza uburakari bwinshi n’urwango ku batinyutse kwica ejo hazaza hacu”.

Urupfu rwa Navalny muri gereza rwatangajwe ku wa gatanu. Abategetsi ba gereza yari afungiyemo ukwa wenyine muri Siberia, bavuze ko atongeye na rimwe kugarura ubwenge nyuma yuko yikubise hasi amaze kugenda n’amaguru.

Inkuru y’urupfu rwe ikimenyekana, nyina n’umunyamategeko bagiye kuri iyo gereza yitaruye. Amagerageza yo kubona umurambo we yakomeje gukomwa mu nkokora n’abategetsi ba gereza bashinzwe uburuhukiro bw’imirambo hamwe n’abategetsi bo muri ako gace.

Lyudmila Navalnaya (iburyo) yakoze urugendo ajya mu karere ka Siberia aho umuhungu we yari afungiye

Ku wa mbere, ibiro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin, byavuze ko iperereza ku rupfu rwa Navalny rikomeje kandi ko “nta bisubizo” biraboneka kugeza ubu.

Nyuma, Kira Yarmysh, wari umuvugizi wa Navalny, yavuze ko abakora iperereza babwiye nyina wa Navalny, Lyudmila, ko batazatanga umurambo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe barimo gukora “isesengura rijyanye n’ibinyabutabire”.

Mu butumwa bwe bwa videwo, Navalnaya yemeje ko abategetsi barimo gutegereza kugira ngo ikinyabutabire cya Novichok gishire ku murambo wa Navalny.

Navalny, wari umaze imyaka icumi ari we ukomeye cyane mu batavuga rumwe na Putin, yari ari mu gifungo cy’imyaka 19 ku birego benshi babona ko byari bishingiye ku mpamvu za politiki.

Yari asanzwe yaramaze gukatirwa imyaka icyenda ku kurenga ku byari bikubiye mu irekurwa rye ngo arangize igifungo gisigaye ari hanze ya gereza, gukora uburiganya no gusuzugura urukiko.

Abategetsi bo mu burengerazuba bw’isi begetse nta guca ku ruhande urupfu rwa Navalny kuri Perezida Putin.

Ku wa mbere, ubwo Perezida w’Amerika Joe Biden yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru, yagize ati: “Ikiriho ni: Putin ni we wamwishe, yaba yarabitegetse cyangwa niba ari we wamwishe kubera ibijyanye n’aho yashyize uriya mugabo.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere, Josep Borrell, umukuru w’ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), yavuze ko Navalny “yishwe gahoro gahoro muri gereza y’Uburusiya n’ubutegetsi bwa Putin”.

EU n’Amerika byavuze ko birimo kwiga ku bihano bishya byo gufatira Uburusiya nyuma y’urupfu rwa Navalny.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron yavuze ko yiteze ko Ubwongereza n’ibindi bihugu byo mu itsinda ry’ibihugu bikize (G7) bizafatira ibihano bishya Umurusiya uwo ari we wese wagize uruhare mu rupfu rwe.

Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya, yavuze ko ibyavuzwe n’abanyapolitiki bo mu burengerazuba ku rupfu rwa Navalny ari “ubwirasi” kandi “ntibyakwihanganirwa”.

Mu mpera y’icyumweru gishize, abategetsi b’urwego rw’amagereza mu Burusiya bavuze ko Navalny yazize uburwayi butera urupfu rutunguranye, buzwi nka ‘sudden death syndrome’ – imvugo yo muri rusange idasobanutse ivuga uburwayi buteza urupfu rutunguranye rutewe no guhagarara kw’umutima kandi nta mpamvu yabyo igaragara.

Indabo hanze y’ambasade y’Uburusiya mu murwa mukuru Copenhagen wa Denmark – umwe mu mijyi wabayemo guha icyubahiro Navalny
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights