Biravugwa ko Jose Mourinho yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Olympique Lyonnais

Uhagarariye ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu gihugu cy’ Ubufaransa yagize icyo atangaza ku biri kuvugwa ko Jose Mourinho wahoze ari umutoza wa Manchester United yakwerekeza muri iyi kipe ubwo umwaka w’ imikino uzaba urangiye.

Ibi bibaye nyuma yuko uwari umutoza wa Olympique Lyonnais, Bruno Genesio atangaje ko azasezera ku mirimo ye muri iyi kipe ubwo uyu mwaka w’ imikino uzaba urangiye. Umuyobozi wa Olympique Lyonnais yagize icyo abivugaho nkuko GOAL ibitangaza.

Luis Ocampos – “Jose Mourinho yatwaye ibikombe buri hamwe hose yatoje kandi na Olmpique Lyonnais n’ ikipe ikomeye ariko ndatekereza ko ari gupanga ikintu kinini cyane kandi no kumuzana hano byaduhenda cyane.”

Jose Mourinho ari mu batoza bari kuvugwa ko bajya kumusimbura cyane ko kugeza ubu nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa muri Manchester United agasimburwa na Ole Gunnar Solskjaer ahubwo yabonye akazi kuri television

Uhagarariye Olympique Lyonnais yagize icyo atangaza ku bijyanye no kuba Jose Mourinho yakwerekezayo